Ku i Saa ine zuzuye nib wo abakinnyi 67 barimo abakobwa 9, ingimbi 9 (abatarengeje imyaka 18) ndetse n’abakuru 39 bari bahagurutse I Ngoma berekeza mu mujyi wa Kigali, ku ntera ya Kilomtero 91, ingimbi n’abakobwa baje guhita basoza, mu gihe abahungu bakuru bazengurutse ibice bya Kigali birimo Kibagabaga, Gishushu, Nyarutarama na Stade Amahoro inshuro zirindwi.

Mu ngimbi Manizabayo Eric ukinira Benediction Club ni we waje kwanikira abana bagenzi be akoresheje amasaha 2, iminota 31 n’amasegonda 26.
Mu bakobwa Ingabire Beatha wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, akurikirwa na Nirere Xaverine, Girubuntu Jeanne d’Arc wari wegukanye iyi Shampiona umwaka ushize yaje ku mwanya wa kane ndetse anahagera bigaragara ko ababara cyane kuko yahise ashyirwa mu ngobyi y’abarwayi.
Isiganwa rije kurangira Gasore Hategeka utahabwaga amahirwe aje gusoza isiganwa ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutanga Valens Ndayisenga na Nsengimana Jean Bosco bahageranye.
Ohereza igitekerezo
|