
Ni isiganwa ryatangiye Taliki 07 Gicurasi 2016, ubwo abasiganwa bavaga i Kigali berekeza mu karere ka Nyagatare, aho byari biteganyijwe ko iri siganwa ryagombaga mu kwezi kwa 10/2016, ariko riza kugongana n’imyiteguro ya Tour du Rwanda 2016.





Kuri uyu wa Gatandatu ubwo iri siganwa ryasozwaga, abakinnyi bahagurukiye i Nemba mu karere ka Bugesera berekza mu mujyi wa Kigali, aho uyu munsi ryarangiye Ukiniwabo Rene ari we uje ku mwanya wa mbere akurikiwe na Areruya Joseph bari basanzwe bakinana muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.
Mu rutonde rusange nyuma y’irushanwa, Gasore Hategeka ni we wasoje isganwa ryse ari ku mwanya wa mbere, aho yahawe igikombe ndetse n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda.

Mu bakobwa, uwa mbere muri rusange yabaye Ingabire Beatha ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, mu bakiri bato uwa mbere aba Imanizabayo Eric naho ikipe ya mbere muri rusange iba Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yahembwe ibihumbi 400Frws.
Ohereza igitekerezo
|