FERWACY yahumurije abazitabira Tour Du Rwanda
Abategura Tour Du Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), bahumurije abazitabira isiganwa ngarukamwaka ry’amagare, ko umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo (DRC), igihugu gihana imbibi n’u Rwanda ko ntaho bihuriye n’u Rwanda bityo ko isiganwa rya Tour Du Rwanda ry’uyu mwaka, rizaba nta nkomyi ndetse ko n’abazaryitabira bazaba bafite umutekano usesuye.

Itangazo banyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twiiter, rigiraga riti “Ibirimo kujya mbere mu burasirazuba bwa kongo (DRC), ni amakimbirane ari hagati ya Leta ya Congo ndetse n’umutwe w’itwaje intwaro wa M23, byabayeho inshuro imwe aho iyi mirwano yahungabanyihe abaturiye umupaka. Ingamba z’ubwirinzi zashyizweho mu rwego rwo guhamya neza ko ibi bitazongera”.
Itangazo rikomeza rigira riti “Ubuzima mu Karere ka Rubavu ndetse n’ibindi bice bigize u Rwanda burakomeje nk’ibisanzwe, rero irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda rizakomeza ku ngebabihe yaryo nta nkomyi ndetse n’abakinnyi, amakipe n’abazaryitabira bose bakwizera umutekano n’ibihe byiza.
Tour du Rwanda 2025 iteganyijwe kuba kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2025, akazitabirwa n’amakipe 16.
Muri rusange, Tour du Rwanda 2025 izaba igizwe n’ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri kazava Rukomo ya Gicumbi kagere i Kayonza kareshya n’ibilometero 158.
Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel - Premier Tech (Israel) na Total Energies (U Bufaransa).
Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Lotto–Dstny (U Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid ( U Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE (United Arab Emirates).

Ayo makipe ni Team Rwanda, Java-InovoTec na May Stars, zombi zisanzwe ziri mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe yabigize umwuga (Continental Teams).
Tour du Rwanda ya 2025, izaba iba ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1.

Ohereza igitekerezo
|