Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30/08/2017, Ferwacy yakiriye impano y’amagare n’ibindi bikoresho byayo byatanzwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi, iyo mpano yatanzwe mu rwego rw’umubano hagati y’amashyirahamwe yombi nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono umwaka ushize.
Iyo mpano irimo amagare atandatu mashya n’ibikoresho byayo byuzuye hamwe n’amakadere (cadres) 16 byose bifite agaciro k’Amayero 65.000€ angana na Miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse ibi bikoresho kandi, iryo shyirahamwe ryatanze imyenda 644 irimo iyo gukina no gukoresha imyitozo ku bagabo n’abagore.

Uretse inkunga y’ibikoresho kandi ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi ryemereye Ferwacy ko rizayifasha mu kuganira n’inganda zo mu Bubiligi zikora imyenda n’ibikoresho by’amagare kugira ngo u Rwanda rubigure ku giciro cyiza.
Rwabusaza Thierry, Umunyamabanga mukuru wa Ferwacy yagarutse ku kamaro k’umubano uri hagati y’amashyirahamwe yombi.
Yagize ati “Aya ni amasezerano azagirira amashyirahamwe yombi akamaro kandi azakomeza kugeza igihe azagera no ku bindi bikorwa birenze ibi, amasezerano yasinywe umwaka ushize yavuguruwe (Addendum au MOU) kugira ngo azatugeze ku ntego zifatika.
"Twumvikanye ko buri mwaka azajya aganirwaho mu rwego rwo kunoza ibikorwa bitandukanye biyakubiyemo hagamijwe iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda. ” Rwabusaza Thierry

Ku rundi ruhande Tom Van Damme, umuyobozi w’ishyrahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi, yatangaje ko ari ishema ku Bubiligi kugirana amasezerano n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda kuko ari ishyrahamwe rifite icyerekezo mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda no muri Afurika.
Muri ayo masezerano biteganijwe ko u Rwanda ruzafasha abakinnyi b’Ababiligi cyane cyane abashaka kwitwara neza mu guterera (grimpeurs) hamwe n’abakina umukino wa BMX bagacumbikirwa mu kigo cya Africa Rising Cycling Center kiri i Musanze.
Ohereza igitekerezo
|
Ni igikorwa cyiza kabisa!