Abakobwa bashaka kwitabira iryo siganwa rigenewe Abanyarwandakazi gusa, bamaze iminsi biyandikisha ku nzu y’urubyiruko ya Nyamata; nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa FERWACY.
Abakobwa bifuza kwitabira iryo siganwa basabwa gusa kuba ari Abanyarwandakazi batarengeje imyaka 20 kandi biteguye gukoresha igare risanzwe (pneu ballon) muri iryo siganwa.
Mbere y’uko iryo siganwa ritangira, abakobwa bose biyandikishije bazahurira i Nyamata ku nzu y’urubyiruko saa moya n’igice za mu gitondo, mu rwego rwo kureba niba bujuje ibisabwa bakabona kwitabira isiganwa rizatangira saa tatu.
Iyi gahunda yo gushaka abakobwa bafite impano ije nyuma y’uko FERWACY imaze iminsi inatoranya abana b’abahungu bafite impano ndetse bamwe mu bo yatoranyije batangiye kwigaragaza.

Umwe muri abo bakinnyi bakiri batoya ni Hadi Janvier umaze kugera ku rwego rwo guhangana na bagenzi be bamaze imyaka myinshi basiganwa ku rwego mpuzamahanga.
Yatangiye kwitabira imikino mpuzamahanga harimo Tour du Rwanda yitabiriye umwaka ushize, ari no mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Tour du Maroc irimo kuba ubu.
Mu rwego rwo gukundisha abana umukino w’amagare, FERWACY kandi ifite gahunda yo gushyira amagare yabugenewe mu mashuri abanza n’ayisumbuye azajya afasha abana kwitoza umukino w’amagare bakiri batoya.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|