Cogebanque yazaniye abakunzi b’Amagare Prepaid Master Card n’umuhanzi Kitoko
Muri Shampiona y’Afurika y’umukino w’amagare iri kubera mu Rwanda, Cogebanque umwe mu baterankunga b’iri rushanwa ikomeje gusabana n’abakunzi b’uyu mukino aho irushanwa riri kubera
Abatuye Nyanza ya Kicukiro ndetse n’abandi bakunzi b’umukino w’amagare bari baje gufana, beretswe uburyo bwo gucunga umutekano w’amafaranga hifashishijwe ikarita itangwa na Cogebanque izwi nka Prepaid Master Card

Mujyambere Louis De Montfort ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, yatangaje ko bishimiye uburyo iri rushanwa riri kugenda, ariko yongera no gukangurira abantu gukoresha uburyo bugezweho bwo kwishyura bwa "Cogebanque Prepaid Mastercard"
Yagize ati "Uyu munsi watangiranye n’amarushanwa akomeye, kuko ibihugu byose byagiye bisaranganya ibihembo, by’umwihariko ni ishema kuri Cogebanque kuba harimo abakinnyi dutera inkunga bahagarariye igihugu ndetse banambikwa imidari yo kwitwara neza"
"Uyu mwaka twabazaniye Prepaid Card, uburyo bwo kwishyurana utitwaje amafaranga, ikarita ikora ku isi yose, aho ushobora no kuyikoresha wishyurira umwana wiga hanze utiriwe wohereza amafaranga, ahubwo ukayamushyiriria ku ikarita ye"




Usibye kandi kuba abakiriya bahabwa umwanya wo gusobanuza Serivisi za Cogebanque, abari baje kwirebera aya marushanwa baje gususurutswa n’umuhanzi Kitoko Bibarwa usanzwe uba hanze y’u Rwanda




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|