
Iyi mpanuka yabaye ejo ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018, ubwo ubwo imodoka yari ibayajyane ahagombaga gutangirira isiganwa yataye umuhanda ikibirandura inshuri ebyiri.
Ikipe y’u Rwanda ikaba itakibashije gukomeza iri rushanwa risozwa uyu munsi hakinwa agace ka gatanu ari nako ka nyuma.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Sempoma Felix yabwiye Kigali Today ko iyo modoka yo mu bwoko bwa ‘Coaster’ yari itwaye n’abakinnyi b’ibindi bihugu ari byo Cote d’Ivoire na Burkina Faso, ibakuye kuri hoteli bari bacumbitsemo.
Yagize ati “Dusigaje nk’ibirometero 30 kugira ngo tugere aho isiganwa riri butangirire, umushoferi wari utwaye imodoka irimo abakinnyi b’u Rwanda, Burkina Faso na Cote d’Ivoire we yaje gusigara inyuma gato nyuma ashatse kwihuta ngo afate abari imbere ageze mu ikorosi kurikata biramunanira imodoka isohoka mu muhanda ijya mu byatsi ku ruhande mu kugaruka mu muhanda iragwa yibirandura inshuro ebyiri.”

Iyo modoka yaguye ubwo bari bageze ahitwa Memiam ku muhanda uva Mbalmayo ujya ahitwa Zoetele. Abantu 17 bari bari mu modoka bahise bajyanwa mu bitaro bya Mbalmayo.
Umutoza Felix Sempoma yavuze ko abakinnyi Uwizeyimana Boneventure na NSengimana Bosco ari bo bakoretse abandi bakinnyi b’u Rwanda bo nta kibazo bafite.
Bonaventure Uwizeyimana akaba ari nawe wari uri hafi ku rutode rusange mu bakinnyi b’abanyarwanda bari bari gusiganwa muri Grand Prix Chantal Biya.

Abakinnyi b’u Rwanda bari bari gusiganwa muri Grand Prix Chantal Biya ni Nsengimana Bosco,Uwizeyimana Boneventure,Rugamba Janvier, Manizabayo Eric na Uwiduhaye.
Nyuma yo kuva ku bitaro abakinyi b’u Rwanda baraye muri hoteli i Yaounde gusa ntibari bubashe gusoza isiganwa uyu munsi, ariko bakazagaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere.

Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe yo yarokoye aba bakinnyi, abakomeretse nabo nibitabweho bakire. Naho ikipe y’igihugu y’amagare urwego igezeho rurashimishije,bazajya no muyandi marushanwa mpuzamahanga menshi, icya mbere ni ubuzima nibabanze bakire.