Bugesera Cycling Team mu isura nshya nyuma yo gusinyira Miliyoni 50 Frw
Ikipe y’Akarere ka Bugesera y’umukino wo gusiganwa ku igare “Bugesera Cycling Team” nyuma y’imyaka 6 ishinzwe ubu yamaze kubona umufatanyabikorwa uzayiha miliyoni 50 y’amafaranga y’u Rwanda

Iyi kipe yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Poultry East Africa Ltd ifite “CooKo Inkoko koko” isanzwe itunganya inyama z’inkoko aho aya masezerano angana na Miliyoni 25 ku mwaka bivuze ko angana na Miliyoni 50 mu myaka ibiri.
“Bugesera Cycling team” ni ikipe isanzwe yitabira amarushanwa atandukanye yo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda aho ubu yamaze no kwagura umubano wayo kuko ubu inafitanye ubucuti n’imikoranire ya hafi n’ikipe ya Israel – Premier Tech yo muri Isiraheri yabaye ubukombe muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare.

Umuyobozi w’Agateganyo wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane, avuga ko aya masezerano bizeye ko azagirira akamaro ikipe harimo no kongera umubare w’abakinnyi kuko bajyaga bakomwa mu nkokora n’amikoro.
“Ni amasezerano twitezemo ibintu byinshi. Uretse kuduha miliyoni 25 Frw buri mwaka, bazajya baduha n’inyama z’inkoko kandi murabizi ko abakinnyi baba bakeneye vitamini. Bazajya batumenyekanisha nk’uko tuzabikora kandi iyo ubonye umuterankunga umwe n’abandi baziraho, ikipe yacu nkuru yari igizwe n’abakinnyi barindwi, ariko ubu tuzabongera kuko tubonye inkunga ihagije”

Bugesera Cycling Team yashinzwe mu 2019, itangirana abakinnyi bane gusa, kuri ubu ifite abakinnyi 180 bakina mu byiciro bitandukanye, guhera ku myaka 11 kugeza ku bafite imyaka 20 n’abayirengeje,
Yakomeje agira ati “Mu masiganwa y’abato ya Youth Racing Cup tugiramo abakinnyi bahagije kuko ni irushanwa ritangira ku bafite imyaka 11 kugeza ku bafite imyaka 19.”

Umuyobozi Mukuru wa Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko”, Shumei Lam, yavuze ko impamvu bahisemo gukorana n’Ikipe ya Bugesera Cycling Team ari uko ari ho ibikorwa byabo byatangiriye ndetse bashaka kugira uruhare mu iterambere ry’aka Karere.
Ati “Bugesera ni ahantu heza, njye mpafata nko mu rugo ha kabiri. Ni ugushyigikira aho tuba kandi dukorera. Dufite amashami atandukanye arimo atandatu i Kigali, ariko mu rugo ni i Mayange. Gukorana n’iyi kipe bizadufasha kugaragara ariko natwe tuzaba dushyigikiye siporo.”
Ohereza igitekerezo
|