Isiganwa ryo kuri uyu wa Kabiri ryatangiriye imbere y’inyubako ya CHIC mu mujyi rwagati wa Kigali, ahahagurutse abakinnyi 69 berekeza mu mujyi wa Musanze.
Isiganwa rigitangira, abakinnyi babiri barimo umunyarwanda Nsegiyumva Shemu wa Java Inovotec n’umudage Vizent Dorn wa Bike Aid bayoboye isiganwa, bazamuka Shyorongi, bakomeza mu bice bya Rusiga, bagera kuri Nyiragarama ndetse banazamuka umusozi wa Buranga bakiri imbere.



Gusa umunyarwanda Munyaneza Didier aha hose yari abari inyuma ari umwe agerageza kubashyikira ariko biranga, kugeza igikundi cy’abakinnyi cyongeye kumufata.
Binjiye mu mujyi wa Musanze imbere hari umunyarwanda Nsengiyumva Shemu wenyine, akurikiwe na Dorn wa Bike Aid, mu gihe Munyaneza Didier yari uwa gatatu ari imbere ya Peloton ho amasegonda make.
Abasiganwa bahise bazamuka mu Kinigi, aho bagomba kongera kumanuka bagana INES Ruhengeri bagaruka gusoreza mu mujyi wa Musanze.
Bakirenga umujyi wa Musanze ariko Nsengiyumva bamushyikiriye , ariko abanyarwanda babiri Manizabayo Karadio na Patrick Byukusenge bahita bataka bajya imbere y’abandi, bashyiramo amasegonda 20.
Manizabayo ntiyatinze imbere, igikundi cyaje guhita kimufata, nyuma gato y’uko Byukusenge Patrick nawe yari yamaze gusigara.



Abakinnyi bamaze kurenga ibiro by’akarere ka Musanze igikundi kinini kiri kugendera hamwe ariko kiyobowe na Israel-Premier Tech, ibi byatumye umukinnyi wayo Brady Gilmore yegukana aka gace afashijwe cyane na mugenzi we Itamar bahageranye.




Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace Kigali-Musanze
1 GILMORE Brady, Israel - Premier Tech 14 20 3:00:39
2 EINHORN Itamar, Israel - Premier Tech 5 12 ,,
3 MANZIN Lorrenzo, Team TotalEnergies 3 7 ,,
4 KRETSCHY Moritz, Israel - Premier Tech 5 ,,
5 PEACE Oliver, Development Team Picnic PostNL 4 ,,
6 MULUBRHAN Henok, Eritrea 3 ,,
7 YEMANE Dawit, BIKE AID 2 ,,
8 GORDGE Kieran, South Africa 1 ,,
9 TENE Rotem, Israel - Premier Tech ,,
10 MASENGESHO Vainqueur, Rwanda ,,
13 MUGISHA Moise, Rwanda ,,
,,
21 DOUBEY Fabien, Team TotalEnergies ,,
26 MANIZABAYO Eric, Java - Inovotec Pro Team ,,
32 NGENDAHAYO Jeremie, May Stars 0:54
33 MUHOZA Eric
Team Amani ,,
35 NKUNDABERA Eric, Rwanda ,,
37 BYUKUSENGE Patrick, Java - Inovotec Pro Team 2’00"
44 NSENGIYUMVA Shemu, Java - Inovotec Pro Team 4:22"
46 NIYONKURU Samuel, Team Amani 4:25"
47 MUNYANEZA Didier, Rwanda 4:25"
54 TUYIZERE Etienne, Java - Inovotec Pro Team 5:32"
63 NZAFASHWANAYO Jean Claude, UCI WCC Men’s Team 13:24"
64 UWIDUHAYE Mike, Rwanda ,,
66 RUHUMURIZA Aime, May Stars 17:48
Urutonde rusange nyuma y’iminsi itatu
1 DOUBEY Fabien, Team TotalEnergies 7:02:22
2 MENTEN Milan, Lotto Development Team ,,
3 DELBOVE Joris, Team TotalEnergies 0:01
4 MATTHEIS Oliver, BIKE AID 0:03
5 PERICAS Adrià, UAE Team Emirates Gen Z 0:06
6 GILMORE Brady, Israel - Premier Tech ,,
7 MANZIN Lorrenzo, Team TotalEnergies 0:08
8 KRETSCHY Moritz, Israel - Premier Tech 0:09
9 MARIVOET Duarte, UAE Team Emirates Gen Z ,,
10 MULUBRHAN Henok, Eritrea 0:10
18 MASENGESHO Vainqueur, Rwanda 0:21
25 MUGISHA Moise, Rwanda 0:28
32 NGENDAHAYO Jeremie, May Stars 1:17
33 MUHOZA Eric, Team Amani 1:19
34 NKUNDABERA Eric, Rwanda 1:27
36 BYUKUSENGE Patrick, Java - Inovotec Pro Team 2:21
46 NIYONKURU Samuel, Team Amani 4:51
48 NSENGIYUMVA Shemu, Java - Inovotec Pro Team 5:04
49 MUNYANEZA Didier, Rwanda 6:11
59 NZAFASHWANAYO Jean Claude, UCI WCC Men’s Team 13:54
62 UWIDUHAYE Mike, Rwanda 15:07
63 TUYIZERE Etienne, Java - Inovotec Pro Team 18:46
68 RUHUMURIZA Aime, May Stars 27:44
Kuri uyu wa Gatatu abasiganwa barahaguruka mu mujyi wa Musanze berekeza mu karere ka Rubavu ku i Saa tanu za mu gitondo, bakazasiganwa ahareshya na Kilometero 121.3, aho biteganyijwe ko uwa mbere ashobora kuhagera 13h50.
-
Ohereza igitekerezo
|