Mu gace ka gatanu k’iri siganwa kavaga Ndangane berekeza ahitwa Ngueniene
ku ntera ya Kilomtero 114.9, Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana aje ku mwanya wa kabiri, ahita afata umwanya wa kabiri ku rutonde rusange muri iri rushanwa.

Bonaventure Uwizeyimana wegukanye umwanya wa kabiri uyu munsi no muri rusange
Uwozeyimana abaye uwa kabiri nyuma yaho mu gace ka gatatu nabwo yari yegukanye uwanya wa gatatu, ariko ntiyahita umunya-Algeria REGUIGUI Youcef watsinze uduce twose tune twari twabanje.
Iri siganwa rirakomeza kuri uyu wa Gatanu hakinwa agace ka Gatandatu, aho bazaba basiganwa mu gace kitwa Ngaparou ku ntera ya Kilometero 140, rikazasozwa ku wa Gatandatu hakinwa agace ka nyuma kazaba kazenguruka umujyi wa Dakar
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|