BK Arena ku munsi wa nyuma iri guhagurukirwamo na shampiyona y’Isi y’Amagare 2025(Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri, hari gukinwa umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 ahari gukina icyiciro cy’abakiri bato mu ngimbi n’abangavu.

Ni icyiciro cyahagurukiye muri BK Arena, aho ari n’umunsi wa myuma iyi nyubako ihagurukiwemo, nyuma yo gukora amateka yo kuba iya mbere itangiriyemo shampiyona y’Isi mu mateka ihera imbere mu nyubako.

Abakinnyi barimo Abanyarwandakazi babiri Uwiringiyimana Liliane na Masengesbbasiganwe intera ingana n’ibilometero 18.3 batangira ku isaha ya saa tanu n’iminota itandatu basoza saa sita n’iminota 45.

Biteganyijwe ko ingimbi arizo zihagurukira bwa nyuma muri BK Arena muri iyi shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 aho nazo ziraba zisiganwa n’isaha umuntu ku giti cye hagati ya saa saba n’iminota 54 kugeza saa kumi n’iminota 30, intera ingana n’ibilometero 22.6.

Amafoto: Niyonzima Moise

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka