Ni igikorwa cyatangiye ku wa Kabiri taliki ya 07 Gashyantare, gisozwa ku wa kane taliki ya 09 Gashyantare 2017, aho iri tsinda ryagendaga ku magare, umunsi wa mbere bava I Kigali berekeza Kayonza, uwa kabiri bava Kigali berekeza Bugesera, umunsi wa nyuma bava i Kigali berekeza Muhanga, ari nako aho bajyaga hose bagendaga basura abagenererwabikorwa ndetse n’ibikorwa basanzwe batera inkunga byibanda ku kwivana mu bukene.

Nyuma y’iki gikorwa, twaganiriye na Emmanuel Murangira uhagarariye Tear Fund mu Rwanda, adusobanurira ko iki gikorwa bagikoze bagamije gukusanya inkunga izafasha abagenerwabikorwa babo gukomeza kwizamura.
Yagize ati “Twari twihaye intego yo gukusanya Milioni 40, ariko turibwira ko ashobora kurenga akagera kuri Milioni 50 cyangwa hejuru yayo, Mu bihugu bivuga ururimi rw’icyongereza barabimenyereye"


"Hari gihe hakorwa urugendo rw’amaguru, cyangwa kurira imisozi, bigakorwa bihaye intego runaka, hanyuma ababishoboye bakabafasha mu gutera inkunga igikorwa bashaka, ariko nabo ubwabo bakagira inkunga batanga”Emmanuel Murangira uhagarariye Tear Fund mu Rwanda



Uyu muryango wa Tear Fund umaze imyaka 50 ukora, amafaranga menshi babona aturuka mu banyamuryango n’abakiristu, izindi nkunga zikava mu nihugu byo hanze by’umwihariko mu Bwongereza, bakaba kandi banafite icyizere ko n’umwaka utaha iki gikorwa bazagikomeza mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|