Babiri bitabye Imana ubwo barebaga Tour du Rwanda 2026

Ubuyobozi bw’Isiganwa ry’Amagare rizenguruka u Rwanda bwatangaje ko abantu babiri bitabye Imana ubwo barebaga agace ka mbere kakinwe kuri iki Cyumweru kagasorezwa i Rwamagana.

Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze aho ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwavuze ko aba bantu babiri bazize impanuka yabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo aho imodoka iri mu zigenda imbere yarenze umuhanda ikagonga abantu aho mu bagonzwe babiri bitabye Imana naho abandi batandatu bagakomereka.

Minisitiri wa Siporo Nellly Mukazayire abinyujije ku rubuga rwa X yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka anifuriza gukira abakomeretse, gusa anibutsa abantu ko bagomba kwitwararika no kuba maso buri gihe.

Aka gace ka mbere kahagurukiye mu Rukomo mu karere ka Gicumbi katwawe n’Umunya-Israel Itamar wakoresheje amasaha ane n’amasegonda atanu n’ibyijana biri.

Ibitekerezo   ( 1 )

narindi ryabega ark ziriyamodoka uburyo zagendaga zizamara abantu

J.M.V yanditse ku itariki ya: 22-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka