
Azzedine yegukanye iri siganwa akoreshe igihe kingana n’amasaha 2h12min21sec ku ntera y’ibirometero 97.5 aho yatsindiye ku murongo urangiza isiganwa Umunya-Espagne David Riba Lozano ukinira Novo Nordisk yo muri Amerika bakoresheje ibihe bingana ariko Azzedina akamutanga kwambuka umurongo.
Ku mwanya wa gatatu haje umunyafurika y’epho James Fourie mu gihe umunyarwanda waje imbere ari Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya POC Cote de Lumiere wasoje ari ku mwanya wa gatanu.

Azzedina Lagab wari utsinze agace ke ka gatatu kuva atangiye kwitabira Tour du Rwanda yahise yambara umwambaro w’umuhondo nk’umukinnyi uyoboye abandi nyuma y’agace ka mbere.
Tour du Rwanda irakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka kabiri kuva mu mujyi wa Kigali kujya i Huye ku ntera y’ibirometero 120.3 km.


Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ohereza igitekerezo
|