
Mu marushanwa abiri agamije gutegura Tour du Rwanda no kumenyera umuhanda mushya uzakoreshwa muri Tour du Rwanda, Areruya Joseph ni we wegukanye isiganwa ryavuye Rusizi ryerekeza Huye.

Yari yabaye uwa kabiri mu irushanwa ryavuye i Karongi ku munsi w’ejo ryerekeza i Rusizi.
Uyu Areruya Joseph wanabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, yatangiye gusiga abandi ubwo bari bamaze kurenga umujyi wa Nyamagabe.

Aha hakaba hari hashyizwe igihembo cyatwawe na Twizerane Mathieu, nyuma yo gutanga abandi kugera imbere ya Golden Monkey Hotel na Cogebanque ishami rya Nyamagabe.

Aba basore 20 bahagurutse i Rusizi ku i Saa tatu n’iminota itanu, batangira bagendana, gusa bakinjira ishyamba rya Nyungwe Twizerane Mathieu yahise yanikira abandi, aho yagezeho akabasiga iminota irenga itanu.

Baje kugera mu karere ka Huye uyu Twizerane akiri hafi ya Areruya Joseph maze bombi baza no gusiga abandi iminota igera ku icumi.
Ohereza igitekerezo
|
kabisa ababasore bacyu urebye bari bashibiyepe cyane urebye uyubita Joseph bava karoge yarameze nkaho yarizi uyumuhanda twavungango nibakomerezaho ntibacyike intege
Bravo kuri Areruya wesheje umuhigo mu kwanikira abandi kuri Nyungwe challenge inakinwe bwa mbere .