

Nyuma y’aho ku munsi wa mbere w’iri siganwa yari yaje ku mwanya wa kane ndetse akaza no ku mwanya wa mbere mu kuzamuka, uwo musore usigaye akina mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, yaje kwanikira abandi asoza agace kavaga Osima kerekeza Senigallia ari ku mwanya wa mbere.

Areruya Joseph muri iri siganwa ryari rifite intera ingana na Kilometero 87.2, yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, n’amasegonda 52, akurikirwa na CHERKASOV Nicolay yasizeho amasegonda abiri, naho STANNARD Robert Mitchelton aza ku mwanya wa gatatu asizwe na Areruya Joseph amasegonda 3.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
erega abanyarwanda turashoboye.
mukomereze aho basore
Ariko namwe rwose muradupfunyikira. Reka nemere ko dushobora kwishakira amakuru make kuri iryo rushanwa, ariko se nawe gerageza utubwire byibuze ibirometero yirutse, igihe yakoresheje, umubare wabo yasize, urwego iryo rushanwa ririho n’ibindi byatuma abakunzi b’amagare baryoherwa.
Urakoze kutumenyesha iyo nkuru nziza ariko ubutaha ntukadupfunyikire.
Ariko njye ndabona ibyo yanditse bisobanutse kandi bigaragara,yatubwiyeko yakoresheje amasaha 2h00’52’’ muri 87.2km sinzi rero ibyo atavuze? gusa level ya tournois yo ibyobyo nawe ubishats wabimenya ndumva atari ngombwa kuvuga byose.duke twiza kdi yakoze!! irushanwa ni irya2 ku isi kdi ni irya u23, ibyo birabaye! umugoroba mwiza.