Kuri uyu wa Kane muri Gabon hakinwaga agace ka Kane ka La tropicale Amissa Bongo, ari nako gace gasumba utundi duce muri iri siganwa, agace kareshya na Kilometero 190, aho bavaga ahitwa Lambarene berekeza Mouila.
Ubwo bari bamaze gukina Kilomtero 42.4, abakinnyi bane bacomotse mu gikundi batangira gusiga abandi, abo barimo Umunya-Maroc Sabahi, Umunyarwanda Areruya Joseph, Abdul Aziz Nikiema wo muri Burkina-Faso na Kamzong Clovis wo muri Cameroun.
Aba uko ari batanu bakomeje kuyobora isiganwa, ubwo hari hamaze gukinwa 55 bari bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota 5 n’amasegonda 30, ikomeza kuzamuka kugera ku minota irindwi, mu gusoza hasigara hahanganye Kamzong Clovis na Areruya Joseph.


Aba bombi bahatanye ubwo bajyaga kwambuka umurongo , maze amafoto aza kugaragaza ko Kamzong Clovis ari we wa mbere, ariko bose bahabwa ibihe bingana aho bakoresheje amasaha ane iminota 34 n’amasegonda 42.

Ohereza igitekerezo
|