Mu gihe habura iminsi itau gusa ngo hatangire isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, amakipe atandukanye akomeje gutangaza urutonde rw’abakinnyi, aho uyu munsi hari hatahiwe ikipe ya Benediction Ignite.

Iyi kipe ibarinzwa mu karere ka Rubavu yatangaje urutonde rw’abakinnyi batanu izifashisha, urutonde ruyobowe na Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015, akaba yari yanabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2014.
Umukinnyi Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 ntabwo ari mu bakinnyi bazahagararira iyi kipe nk’uko hari benshi bari babyiteze, hakaba kugeza ubu nta mpamvu iratangazwa yatumye atagaragra ku rutonde.

Mu bakinnyi bazahagararira iyi kipe, hagararamo Umufaransa witwa Stevan Kervadec w’imyaka 28, akaba yaranakinnye mu makipe arimo BAI - Sicasal - Petro de Luanda yo muri Angola, aho mu marushanwa aheruka kwitabira harimo Grand Prix Chantal Biya aho yasoreje ku mwanya wa 44.
Urutonde rw’abakinnyi ba Benediction Ignite
1. Nsengimana Jean Bosco
2. Byukusenge Patrick
3. Manizabayo Eric
4. Rugamba Janvier
5. Stevan Kervadec
Ohereza igitekerezo
|