Nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda ndetse no mu yandi marushanwa atandukanye aba bakinnyi bamaze iminsi bakina, ubu Areruya Joseph w’imyaka 20, na Mugisha Samuel w’imyaka 19 bamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo ariko ikorera ibikorwa byayo byinshi mu Butaliyani.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Areruya Joseph, yahamije ayo makuru ndetse anatubwira ko igisigaye ari uko bajya gutangira imyitozo muri iyi kipe.
Yagize ati " Ubu twamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe, amasezerano bayohereje mu bayobozi bacu natwe turayasoma ubundi turayasinya, ni iby’agaciro, kuri njye ni byiza kuba ngeze ku yindi ntera biranshimishije"

Areruya Joseph wabaye uwa 5 muri Tour du Rwanda 2016 na Mugisha Samuel wabaye uwa mbere mu kuzamuka, bagiye gusimbura Ndayisenga Valens na Bonaventure Uwizeyimana barangije amasezerano muri iyi kipe, bakanasangamo Adrien Niyonshuti ukina mu ikipe nkuru.
Ohereza igitekerezo
|
Mumeze mute man kuraje tu