
Sterling Magnell umutoza wa Team Rwanda yavuze ko yahisemo gutoranya ikipe ikomeye kugira ngo u Rwanda rugire amahirwe yo kwegukana imidali myinshi.
Yavuze ko iri rushanwa riri mu bizakomeza gutuma u Rwanda rutera imbere mu mukino w’amagare.
Yagize ati “Ndabizi ko dushobora gukora ibindi birenzeho. Ubu umutima wacu twawerekeje ku myiteguro, turashaka gukosora amwe mu makosa twagiye tugaragaza. Ubu turashaka imidali ya Zahabu.”

Mu bazakina harimo umunani bamenyekanye mu marushanwa arimo Tour du Rwanda, La Tropicale Amissa Bongo na Tour de l’Espoir, nka Joseph Areruya, Patrick Byukusenge, Samuel Mugisga, Didier Munyaneza.
Harimo kandi Jean Bosco Nsengimana, Adrien Niyonshuti, Jean Bosco Nsengimana na Jean Claude Uwizeyimana.
Ikipe ry’abagore ryo ririmo Jeanne d’Arc Girubuntu, Beatha Ingabire, Magnifique Manizabayo na Jackline Tuyishime.

Ikipe y’abana mu bahungu izaba irimo Gahembe Barinaba, Jean eric Habimana, Jean Claude Mfashwanayo na Yves Nkurunziza.
Ikipe y’abana mu bakobwa yo izaba irimo Violette Irakozenza, Jeanette Manishimwe, Samantha.



Kureba andi mafoto kanda AHA
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|