Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2026 yiyongereye, Abanyarwanda bahiga kuyegukana
Mu gihe habura iminsi micye ngo hatangire Isiganwa ry’Amagare rizenguruka u Rwanda 2026, amakipe abiri mashya yemeje ko azitabira Tour du Rwanda 2026 Abanyarwanda bahize kwegukana, yiyongera kuri 16 yari yatangajwe mu Ukuboza 2025.
Iri siganwa rizatangira tariki 22 Gashyantare 2026 rigasozwa tariki 1 Werurwe 2026, rizitabirwa n’amakipe 18 muri rusange, aho aho kuba 16 yari yatangajwe ubwo hatangazwaga amakipe azaryitabira. Amakipe yiyongereyeho ni Bike Aid ndetse na CAC Team izaba igizwe na n’abakinnyi b’Abanyafurika bo mu bihugu bitandukanye.
Uretse aya makipe abiri nayo yemeje ko azitabira, andi 16 yemeje ko azakina Tour du Rwanda 2026 ni UAE Team Emirates Gen Z, Movistar, NSN, PiCNIC PostNL, Lotto Intermarché, Soudal Quick Step, Madar, Rembe Rat, Swift Pro Cycling, Eritrea, South Africa, Ethiopia mu gihe azaba arimo ane yo mu Rwanda ariyo Team Rwanda, Benediction Club, May Stars na Team Amani.
Tour du Rwanda izatangirana na gace ka mbere kazahaguruka i Rukomo kagasorezwa i Rwanda aho kangana n’intera y’ibirometero 174 igasozwa n’agace ko kuzenguruka muri Kigali tariki 1 Werurwe 2025, mu gihe mu gace ka gatandatu izazenguruka mu Mujyi wa Rubavu kuva ku isaha ya saa cyenda zuzuye.
Rubavu izazengurukwa byihariye:
Tariki 24 Gashyantare 2026, agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2026, kazakinwa abakinnyi bazenguruka Umujyi wa Rubavu ku ntera y’ibilometero 82, aho bazahaguruka saa cyenda z’igicamunsi mu gihe mbere ya saa sita, abantu bazaba bari muri aka Karere bakunda umukino w’amagare bazi no kunyonga igare bazakora bazabikora byo kwishimisha banyuze mu nzira abakinnyi bazakorwsha.
Abasiganwa bazaba bageze i Rubavu tariki 25 Gashyantare 2026 bamaze gusiganwa agace ka kane kazahagurukira i Karongi ku ntera y’ibilometero 174.
Abanyarwanda bahize kwegukana Tour du Rwanda 2026
Umutoza w’ikipe y’igihuguy’uRwanda Sempoma Felix avuga ko akurikije uko abona ikipe ye, hari ikizere cyo kwambara umwambaro w’umuhondo kugeza ku munsi wa nyuma bakegukana isiganwa byakwanga bagatwaramo uduce.
Ati "Abakinnyi bameze neza. Amakipe yose azaza, azaba afite ikizere natwe ubwacu nk’ikipe y’igihugu nzaba nyoboye turagifife. Icya mbere ni ugushaka umwenda w’umuhondo, tukawugumana kugeza ku munsi wa nyuma byakwanga tugatwara uko dutwara uduce kandi ubushobozi burahari."
Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2026
Agace ka mbere: Ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare: Rukomo – Rwamagana (ibilometero 174).
Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere tariki ya ya 23 Gashyantare: Nyamata – Huye (ibilometero 135).
Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare: Huye – Rusizi (ibilometero 144).
Agace ka Kane: Ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare: Karongi – Rubavu (ibilometero 127).
Agace ka Gatanu: Ku wa Kane tariki ya ya 26 Gashyantare: Kuzenguruka mu Karere ka Rubavu (ibilometero 82).
Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare: Rubavu – Musanze (ibilometero 84).
Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare: Musanze – Kigali (ibilometero 147).
Agace ka Munani: Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe: Kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali (ibilometero 99).
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Abafana turahara tubanshyigikire
Ntatwe abafana tubarinyumap turabakunda cyane kigltoday san