Amagare : Abanyarwanda basubiye guhatanira aho Areruya yakoreye amateka muri 2018
Kuri uyu wa gatanu nijoro saa saba na 15 ni bwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yerekeza muri Cameroun guhatanira irushanwa rya Tour de l’Espoir ryegukanwe na Areruya Joseph umwaka ushize.
Ni ku nshuro ya kabiri iri siganwa rihuza amakipe y’ibihugu ribaye. Iry’uyu mwaka rizakinwa kuva tariki ya 4 kugera tariki ya 9 Gashyantare 2019 .Uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe 19 arimo n’u Rwanda aturutse ku migabane ine.

Ikipe igiye guhagararira u Rwanda muri iri siganwa ntirimo Areruya Joseph waryegukanye umwaka ushize ndetse na Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda iheruka na we ntawe urimo.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iri siganwa harimo Hakiruwizeye Samuel, Manizabayo Eric na Ruberwa Jean Damascene bagiye kuryitwabira ku nshuro ya kabiri. Abandi bakinnyi bagiye kwitabira iri siganwa bwa mbere ni Nkurunziza Yves, Mugisha Moise na Nzafashwanayo Jean Claude bakazatozwa na Byukusenge Nathan.
Isiganwa rya Tour de l’Espoir riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya Coupe des Nations agengwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi. Isiganwa rizwi cyane muri aya marushanwa ni Tour de l ‘Avenir yo mu Bufaransa ifatwa nka Tour de France y’abatarengeje imyaka 23.
Amakipe azitabira Tour de l’Espoir 2019:
Algérie, Argentine, Bénin, Burkina Faso, Cameroun, Côte d’Ivoire, Équateur, Érythrée, Éthiopie, Japon, Kenya, Île Maurice, Europe-Monaco, Maroc, Nigeria, Portugal, Rwanda, Tunisie na Misiri.
Uduce tugize irushanwa rya Tour de l’Espoir 2019:
1 Douala – Douala, 18.6 km
2 Douala – Douala, 102.3 km
3 Nkongsamba – Dschang, 68.3 km
4 Ngoulemakong – Yaoundé, 111.1 km
5 Yaoundé – Yaoundé, 103.4 km
Ohereza igitekerezo
|