Aldo Taillieu ukinira Lotto Development Team yegukanye umunsi wa mbere wa #TdRwanda2025.

Aldo Taillieu, umubiligi w’imyaka 19 ukinira ikipe ya Lotto Development Team, yegukanye agace ka Prologue yakoresheje 3’48", aho umuntu asiganwa ku giti cye.

Kuri iki Cyumweru tariki 23/02/2025 ni bwo hatangiye isiganwa "Tour du Rwanda 2025", isiganwa mpuzamahanga ry’amagare riri gukinwa ku nshuro ya 17.

Kuri uyu munsi hakinwe agace ka Prologue, agace kakinwe buri mukinnyi asiganwa ku giti cye, hakarebwa ibihe buri wese yakoresheje, ku ntera ya kilometero 3.4.

Umunyarwanda Nzafashwanayo Jean Claude ni we wahagurutse mbere y’abandi muri 69 batangiye isiganwa ry’uyu munsi, akaba yakoresheje iminota 4’23".

Muri rusange, isiganwa ry’uyu munsi ryasojwe umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development Team yo mu Bubiligi ari we ukoresheje igihe gito kurusha abandi, aho yakoresheje 3’48".

Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa Mbere aho abasiganwa bahagurukira mu Rukomo mu karere ka Gicumbi, bagasoreza mu karere ka Kayonza aho baza gusiganwa intera ya kilometero 158 .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka