Akarere ka Musanze kagiye gutangiza ikipe ihatana mu mukino w’amagare

Akarere ka Musanze karatangaza ko kamaze kunoza umushinga wo gutangiza ikipe y’umukino w’amagare, ikazatangira guhatana mu mwaka utaha wa 2020

Nyuma y’igihe Akarere ka Musanze nta kipe y’umukino w’amagare kagira, nyamara bafite abakinnyi benshi bavuka muri kariya karere, ndetse n’ikigo mpuzamahanga mu mukino w’amagare kikaba cyubatse muri aka karere, aka karere katangaje ko kagiye gutangiza ikipe.

Mu karere ka Musanze hakunda kubera amarushanwa menshi mu mukino w'amagare bagiye gutangiza ikipe
Mu karere ka Musanze hakunda kubera amarushanwa menshi mu mukino w’amagare bagiye gutangiza ikipe

Mu kiganiro Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’isigigwa Farmers Circuit ryabereye i Musanze, yatangaje ko ubu bamaze kumvikana n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Ferwacy, rikazabafasha gutangiza iyi kipe.

Akarere ka Musanze kagira ikirere kijya kiba cyiza ku bakinnyi
Akarere ka Musanze kagira ikirere kijya kiba cyiza ku bakinnyi

Yagize ati "Urubyiruko rwacu rwagaragaje ko rubikeneye, twavuganye na Ferwacy ko bashobora kudufasha gukora ikipe ya Musanze, twarabitangiye mu kwa mbere tuztangira gutima urubyiruko rubishoboye hanyuma dutangire kububaka dufatanyije na Ferwacy, ku buryo umwaka utaha tuzaba dufite ikipe iserukira akarere."

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amakipe 11 y’umukino w’amagare, arimo FLY CYCLING CLUB, LES AMIS SPORTIFS, CYCLING CLUB FOR ALL, BENEDICTION EXCEL ENERGY, MUHAZI CYCLING GENERATION, KARONGI VISION SPORT CENTER, KIGALI CYCLING CLUB, NYABIHU CYCLING TEAM, KAYONZA YOUNG STARS CYCLING TEAM, CIINE ELMAY na BUGESERA CYCLING TEAM

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriweho neza tubashimiye amakuru meza mutugezaho,ariko nabazaga ese iyo kipe yemerewe kujyamo umuntu wo mu karere ka musanze gusa muzatubarize.murakoze¥¥

Muhire patrick yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka