Agace ku kandi: Ibyo wamenya ku nzira za Tour du Rwanda 2025

Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, ku nshuro ya 17 rigiye kongera gukinirwa ku butaka bw’u Rwanda nk’ibisanzwe.

Ni isiganwa ritangira kuri iki Cyumweru tariki 23/02, rigatangirira mu mujyi wa Kigali by’umwihariko kuri Stade Amahoro, ahakazakinwa agace kazwi nka Prologue kazaba kareshya na Kilometero enye, aho buri mukinnyi azaba ahatana ku giti cye, hakarebwa igihe yakoresheje.

Uko inzira za Tour du Rwanda zisigaye ziteye

Ni isiganwa ritangira kuri iki Cyumeru tariki 23/02, rigatangirira mu mujyi wa Kigali by’umwihariko kuri Stade Amahoro, ahakazakinwa agace kazwi nka Prologue kazaba kareshya na Kilometero enye, aho buri mukinnyi azaba ahatana ku giti cye, hakarebwa igihe yakoresheje.

Uko inzira za Tour du Rwanda 2025 ziteye

Prologue ni agace kazaba kareshya na Kilometero 4.Mu mwaka wa 2022, Umufaransa GENIEZ Alexandre wa Total Energies yegukanye aka gace akoresheje iminota 04:41, mu gihe umunyarwanda waje hafi yari Uhiriwe Byiza Renus wari umuri inyuma ho amasegonda 22.

Agace ka mbere (Gicumbi-Kayonza)

Ni agace kazatangirira mu karere ka Gicumbi ahazwi nko mu Rukomo, bakazanyura ahitwa Ngarama berekeza mu karere ka Nyagatare bazakomeza bagaruka mu karere ka Gatsibo, bakazasoreza mu karere ka Kayonza, bakoze intera ya Kilometero 158.

Agace ka kabiri Kigali-Musanze

Ni agace kamenyerewe muri Tour du Rwanda by’umwihariko aho bazatangirira, inzira bazanyuramo n’aho basoreza, hose hakaba ari ahantu haziranye n’igare. Abasiganwa bazahagurukira mu mujyi wa Kigali banyure Nyabugogo, bazamuke Shyorongi bakomeza mu karere ka Musanze, aho bazanyura Nyirangarama, banaterere umusozi ukomeye wa Buranga.

Tariki 05/05/2022, Valentin Ferron wa Total Energies, ubwo aka gace gaheruka gukinwa ni we wari wakegukanye.

Musanze Rubavu (121.3 kms)

Bizaba ari inshuro ya 14 iri siganwa rizaba risorejwe mu mujyi wa Rubavu, aka gace bikazaba ari ku nshuro ya kabiri gakinwe nyuma y’umwaka wa 2012, ubwo icyo gihe agace kareshyaga na 60.5 kms kari katwawe n’umunya-Eritrea AMANUEL Meron.

Rubavu-Karongi (95.1 km)

Ku ntera rusange ya Kilometero 95.1, abasiganwa bazahagarukira mu mujyi wa Rubavu banyure mu Gishwati banyura mu karere ka Rutsiro ahazwi nka Congo-Nil bakomereza mu bice by’akarere ka Karongi banyuze i Rubengera, bikazaba ari ku nshuro ya 8 uyu mujyi usorejwemo agace ka Tour du Rwanda.

Tariki 27/02/2019, umunya-Colombia ni we uheruka kwegukana aka gace ubwo gaheruka gukinwa, aho yari yakoresheje amasaha 2, iminota 37 n’amasegonda 32.

Rusizi-Huye (144 kms)

Bizaba ari ku nshuro ya 12 umujyi wa Huye wakiriye isozwa rya Tour du Rwanda, bikazaba n’ishuro ya kabiri iri siganwa rizaba ryambutse ishyaba rya Nyungwe rivuye mu karere ka Rusizi ryerekeza mu karere ka Huye, kuva mu mwaka wa 2009 ubwo ryabaga mpuzamahanga.

Nyanza-Kigali (Canal Olympia) (131.5 kms)

Nyuma y’uko ushyizwemo kaburimbo, umuhanda umuhanda Nyanza - Bugesera - Kigali, bizaba ari ku nshuro ya mbere ukoreshejwe muri Tour du Rwanda, aho abasiganwa bazawunyuramo berekeza mu mujyi wa Kigali, bakazasoreza kuri Canal Olympia, aha naho hakazaba ari ku nshuro ya gatanu hasorejwe agace ka Tour du Rwanda.

Agace ka nyuma Kigali Convention Center - Kigali Convention Center (73,6 Km)

Ni ko gace kazaba gasoza iminsi umunani ya Tour du Rwanda 2025, kakazaba kitezwa na benshi haba mu Rwanda no hanze, dore ko iyi nzira uko ishushanyije, izaba ari nayo nzira izakoreshwa muri shampiyona y’isi y’amagare izabera mu Rwanda muri Nzeli 2025.

Muri aka gace ka nyuma abasiganwa bazaba bazenguruka mu bice bigize umujyi wa Kigali, aho mu hantu bazwi bazanyura harimo kuzamuka Wall of Kigali hazwi nko kwa Mutwe, ndetse n’umusozi wa Mont Kigali benshi bita Norvege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ark ndumv barabipanze nabi kuko turabona ntabirometero binini cyne birimo kdi burya niho tumenyera abakinnyi bakomeye

Nkundimana Eric yanditse ku itariki ya: 24-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka