
Ku i Saa munani zuzuye ni bwo umukinnyi wa mbere yari ahagurutse ari we Niyidukunda Sandrine wa Rwandan Eagle , nyuma y’iminota ibiri akurikirwa na Nirere Xaverine (mushiki wa Valens Ndayisenga), mu bakobwa haza gusoza Girubuntu Jeanne D’Arc wari waje ku mwanya wa mbere unwaka ushize, aho bose bakoze intera ka kilometero 25.

Muri iki cyiciro Ingabire Béatha wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ni we wabaye uwa mbere, akurikirwa na Nirere Xaverine naho Girubuntu Jeanne d’Arc aza ku mwanya wa gatatu.
Nyuma y’abakobwa hakurukiyeho icyiciro cy’abahungu bari munsi y’imyaka 18 babimburiwe na Hakizimana Emmanuel wahagurutse Saa munani na 20, hasoza Manizabayo Eric , aho nabo basiganwe kilomtero 25.
Muri iki cyiciro ku mwanya wa mbere haje Habimana Jean Eric wa Fly.


Nyuma haje gukurikiraho icyiciro cy’abakuru mu bagabo basiganwe ku ntera ya kilometero 41.8, aba babimburiwe na Tuyisenge Samuel w’ikipe ya Karongi.
Muri iki cyiciro ku mwanya wa mbere haje Adrien Niyonshuti ukinira Dimension data yo muri Afurika y’epfo, akurikirwa na Ndayisenga Valens




Uko bagiye bakurikirana mu byiciro byose
Abakinnyi batanu ba mbere mu bakuru, Km 41, 8
1. Niyonshuti Adrien – Dimension Data 54’32”
2. Ndayisenga Valens – Tirol Cycling 55’17”
3. Nsengimana Jean Bosco – Benediction Club 55’40”
4. Uwizeye Jean Claude – Amis Sportifs 57’39”
5. Hakuzimana Camera – CCA 57’50”
Abakobwa, Km 25
1. Ingabire Beatha – Amis Sportifs 40’52”49
2. Nirere Xaverine – Amis Sportifs 41’08”59
3. Girubuntu Jeanne d’Arc – Amis Sportifs 43’54”41
Ingimbi, Km 25
1. Habimana Jean Eric – Fly 35’37″
2. Nkurunziza Yves – Benediction 36’03″
3. Manizabayo Eric – Benediction 36’57″.
Kuri iki cyumweru Shampiona irakomeza aho abasiganwa bazahagurika i Ngoma berekeza mu mujyi wa Kigali ari naho bazasoreza.


Abakinnyi bo hanze barimo ni Valens Ndayisenga ukinira Tirol Cycling team ya Austria/Autriche, na Adrien Niyonshuti wa Dimension data yo muri Afurika y’Epfo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo basore bacu bu Rwanda barabyumva rwose,nibakomeze kwitwara neza bereke amahanga ko u Rwanda rushoboye!!