Adrien Niyonshuti na Girubuntu begukanye umunsi wa mbere wa Shampiona y’amagare
Muri Shampiona y’igihugu y’amagare yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Adrien Niyonshuti na Girubuntu Jeanne d’Arc nibo basize mu gusiganwa umuntu ku giti cye harebwa igihe umuntu yakoresheje

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25 Kamena 2016, i Nyamata mu karere ka Bugesera hatangiriye Shampiona y’igihugu y’umukino w’amagare, maze abakinnyi b’i Rwamagana biharira imyanya ya mbere, haba mu bakuru ndetse no mu bakiri bato.

Mu bagabo, Adrien Niyonshuti ukina muri Afurika y’epfo mu ikipe ya Dimension data, ni we waje kuza ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 54 n’amasegonda 17, mu bakobwa Girubuntu Jeanne d’Arc aza ku mwanya wa mbere, mu gihe mu batarengeje imyaka 18, Ukiniwabo Rene w’i Rwamagana ari we waje ku mwanya wa mbere.

Uko bakurikiranye mu bagabo:
1.Adrien Niyonshuti: 54h17’
2.Valens Ndayisenga: 56h52′
3.Bonaventure Uwizeyimana: 56h59′
4.Biziyaremye Joseph: 57h29′
5.Ephraim Tuyishimire: 58h07′
Kuri iki cyumweru taliki ya 26 Kamena barasiganwa bisanzwe mu muhanda (Road Race), aho ku i Saa tatu za mu gitondo bahaguruka mu mujyi wa Muhanga basoreze mu mujyi wa Huye.
Inzira ikoreshwa muri Road Race:
Abagore: Muhanga-Huye, ku ntera ya 78.3km.
Abatarengeje imyaka 18 (Junior) :Muhanga-Huye, maze bazenguruke umujyi inshuro 2 ku ntera yose ya 89.3km.
Abakuru: Muhanga-Huye, maze bazenguruke umujyi wa Huye inshuro, ku ntera yose ya 111.3 km.
Inzira bazakoresha bazenguruka umujyi wa Huye: Stade Huye-Giraffe Motel-Iposita-Hotel Ibis-Isoko rya Huye-Ibitaro bya Butare-Barthos Hotel-Hotel Credo-Inzu Mberabyombi.
Ohereza igitekerezo
|