Abagore batangiye isiganwa ry’umunsi umwe muri shampiyona y’Isi y’Amagare 2025(Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu wari umunsi wa karindwi wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho hakinwe isiganwa ry’umunsi umwe mu bangavu ndetse no mu bagore.

Ni umunsi wafunguwe n’abangavu basiganwe ibilometero 74 bahagurukira Kigali Convention Centre bakanahasoreza, iri siganwa rikegukanwa n’Umunya-Espagnekazi Ostiz Paula, nyuma yo kuzenguruka inzira
KCC - Gishushu - MTN - Mu kabuga ka Nyarutarama- Kuzenguruka kuri Golf - SOS - MINAGRI - Ninzi- KABC - RIB - Mediheal -Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) - Ku Muvunyi - KCC akoresheje amasaha amasaha abiri n’iminota 21 n’amasegonda 39.

Nyuma y’uko aba basoje, hakurikiyeho icyiciro cy’abakuru mu bagore nabo bahagurukiye kuri Kigali Convention Centre bakanahasoreza ariko inzira ya KCC - Gishushu - MTN - Mu kabuga ka Nyarutarama- Kuzenguruka kuri Golf - SOS - MINAGRI - Ninzi- KABC - RIB - Mediheal -Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) - Ku Muvunyi - KCC bakayizenguruka inshuro 11, zingana n’ibilometero 164.

Amafoto: Niyonzima Moise

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka