Abadafite konti muri Cogebanque nabo bari guhabwa Mastercard Prepaid
Nyuma y’iminsi ine basabana n’abakiriya babo ndetse banareshya abandi basanzwe atari abakiriya babo, Cogebanque yatangaje ko n’umuntu udafite konti muri iyi banki yemerewe guhabwa ikariya ya Mastercard Prepaid.
Mu gihe mu Rwanda hari hamaze iminsi habera isiganwa ry’amagare, Cogebanque nka Banki ikunzwe mu Rwanda muri iyi minsi, ikaba n’umuterankunga w’amarushanwa y’umukino w’amagare mu Rwanda, yasabanye n’abakunzi b’uyu mukino, aho yabazaniye umuhanzi Kitoko ngo abataramire, ndetse inafasha Abanyarwanda gusobanukirwa serivise zayo.


Zimwe muri izo serivisi harimo ikarita yifashishwa mu kwishyura utagendanye amafaranga mu mufuka, ukaba wayikoresha ku isi hose. Abadafite konti muri Cogebanque bari bitabiriye iri rushanwa ry’amagare baraziguze ndetse barazitahana

Yvon Nishimwe ushinzwe uburyo bwo guhanahana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Cogebanque, yadutangarije ko kugeza ubu n’abadafite konti muri Cogebanque bari kwitabira kugura aya makarita kuko bamaze kumenya akamaro kayo
Yagize ati “Twabamenyeshaga ko iyi karita kuyitunga bidasaba kuba ufite konti muri Cogebanque, n’abandi benshi rwose bari kuzigura kuko ni amakarita agezweho. Abadafite konti ntibyabuza kutugana kuko Cogebanque ifite Serivisi nyinshi kandi nziza”
















Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ese mastercard ya cogebank igura angahe?
Tity. Ku umunyeshuli igura 4000 rwf
Ku umukozi ikagura 5000 rwf
Branche yose ya Cogebank wajyaho wayihasanga bakaguha ibisibanuro byose byuko ikarita ikoreshwa