Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare irakinwa mu mpera z’iki cyumweru, aho biteganyijwe ko izitabirwa n’amakipe asanzwe agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, kongeraho n’abanyarwanda bakina mu makipe yo hanze nka Niyonshuti Adrien,Ndayisenga Valens,Uwizeyimana Bonaventure (Team Dimension Data) na Hadi Janvier(BikeAid).


Kuri uyu gatandatu tariki ya 25 Kamena 2016, baratangira basiganwa buri mukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial) , isiganwa rizabera mu karere ka Bugesera i Nyamata.
Inzira izakoreshwa muri Individual Time Trial:
Abagore: Nyamata-Mayange-Nyamata, ku ntera ya 22.8 km.
Abatarengeje imyaka 18 (Junior) :Nyamata-Mayange-Nyamata, ku ntera ya 22.8 km.
Abakuru: Nyamata-Ramiro-Nyamata, ku ntera ya 40.6 km.

Ku cyumweru taliki ya 26 Kamena bazasiganwa bisanzwe mu muhanda (Road Race), aho bazahaguruka mu mujyi wa Muhanga saa tatu za mu gitond basoreze mu mujyi wa Huye.
Inzira izakoreshwa muri Road Race:
Abagore: Muhanga-Huye, ku ntera ya 78.3km.
Abatarengeje imyaka 18 (Junior) :Muhanga-Huye, maze bazenguruke umujyi inshuro 2 ku ntera yose ya 89.3km.
Abakuru :Muhanga-Huye, maze bazenguruke umujyi wa Huye inshuro, ku ntera yose ya 111.3 km.
Inzira bazakoresha bazenguruka umujyi wa Huye: Stade Huye-Giraffe Motel-Iposita-Hotel Ibis-Isoko rya Huye-Ibitaro bya Butare-Barthos Hotel-Hotel Credo-Inzu Mberabyombi.

Mu mwaka ushize wa 2015, iyi shampiyona y’umukino w’amagare yari mu gusiganwa umuntu ku giti cye yegukanywe na Ndayisenga Valens naho gusiganwa mu muhanda bisanzwe (Road Race) yegukanwa na Biziyaremye Joseph.
Ohereza igitekerezo
|