Uyu mukinnyi ukinira ikipe y’amagare yitwa “Dimension Data” yo muri Afrika y’Epfo, uzaba usiganwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’aho mu mwaka wa 2012 yitabiriye imikino ya olimpike yabereye i Londres mu Bwongereza, mu irushanwa ry’amagare ryo misozi “the cross-country mountain bike race”.

Aganira na The New Times, Niyonshuti yagize ati “iyi ni inshuro ya kabiri ngiye kwitabira imikino ya Olempike, ndumva ari ibintu bidasanzwe kuri njye, nishimiye cyane kuba natoranijwe kuzafata ibendera ry’igihugu cyanjye, ibyo bimpa imbaraga mu byo nkora byose, ubu ndakora imyitozo myinshi, kandi ndumva twiteguye neza kujya i Rio,”.

Jonathan ‘Jock’ Boyer, umuyobozi mu kigo nyafurika cy’iterambere ry’imikino y’amagare “Africa Rising Cycling Centre” yavuze ko intego ya Niyonshuti ari ukurangiza iryo rushanwa rikomeye.
Yagize ati“ Intego ya mbere ya Niyonshuti, ni ukurangiza iri rushanwa, uburambe afite mu isiganwa ry’amagare bwerekanye ko yabishobora, aramutse abigezeho yaba yanditse andi mateka yo kuba umunyafurika wa mbere usiganywa ku igare uciye agahigo ko kurangiza irushanwa ry’amagare mu rwego rw’imikino Olempike,” .
Umukinnyi Niyonshuti ukomoka mu Karere ka Rwamagana yabaye umwirabura wa mbere ukomoka muri Afrika washoboye gusiganwa ku magare mu misozi mu mikino Olempike yabereye I Londres mu Bwongereza.
Elie Manirarora, uzaba uyoboye abanyarwanda bazitabira imikino Olempike izabera i Rio, yatangaje ko itsinda rya mbere rigizwe na Eloi Imaniraguha ndetse na Johanna Umurungi bakina umukino wo koga, rizahaguruka i Kigali ku itariki ya 28 Nyakanga 2016.
Itsinda rya kabiri rigizwe na Claudette Mukasakindi na Salome Nyirarukundo basiganwa ku maguru bazahaguruka i Kigali ku itariki 8 Kanama, mu gihe bagenzi babo Simukeka Jean Baptiste na Uwiragiye Ambroise, nabo basiganwa ku maguru (Full Marathon), bazahaguruka i Kigali ku itariki 15 Kanama.
Abakinnyi basiganwa ku magare, Byukusenge azahaguruka i Kigali ku itariki 3 Kanama, naho Niyonshuti azahaguruka ku itariki 14 Kanama. Muri rusange, itsinda ry’abanyarwanda bazitabira imikino ya Olimpike i Rio, rizaba rigizwe n’abantu 16.

Niyonshuti Adrien w’imyaka 29 azaba ari kumwe kandi na mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu, Byukusenge Nathan, wabonye itike yo kuzasiganwa mu mukino w’amagare yo ku misozi “XCO Mountain Bike race ”.
Ohereza igitekerezo
|