Kuri uyu wa gatatu mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individiual time trial),Valens Ndayisenga yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 53, amasegonda 59, aho abasiganwa birukanse intera ingana na Kilometero 40 na mtero 900.

Valens Ndayisenga wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23
Valens Ndayisenga akaba yegukanye uyu mudari nyuma ya Girubuntu Jeanne D’Arc na we wari wegukanye umudari wa Silver nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri mu bakobwa.

Valens Ndayisenga nawe yongeye gutuma ibendera ry’u Rwanda rizamurwa mu mahanga
Biteganijwe kandi ko abakinnyi b’u Rwanda bazongera gusiganwa ubwo noneho bazaba basiganwa mu muhanda (Road race), mu bagabo ndetse no mu bakobwa muri Shampiona y’Afurika izasozwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/02/2016 i Cassablanca muri Maroc aho irimo kubera.
Ohereza igitekerezo
|
Cong’s valens uhesheje ishema igihugu cyacu