Uwizeyimana yegukanye umwanya wa 3 mu Banyafurika bitabiriye ‘La Tropicale Amissa Bongo’
Mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Gabon ryiswe ‘La Tropicale Amissa Bongo’, Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure yegukanye umwanya wa gatatu mu bakinnyi b’Abanyafurika ubwo basiganwaga mu gace ( etapes) ka gatatu ku wa gatatu tariki ya 15/1/2014.
Uwizeyimana w’imyaka 21 usanzwe akorera imyitozo muri Afurika y’Epfo, ku rutonde rw’abakinnyi bose abato n’abakuru, yaje ku mwanya wa 12, naho Umubiligi Jans Roy aza ku mwanya wa mbere.

Muri iryo siganwa, undi Munyarwanda Nsengimana Jean Bosco, wegukanye umwanya wa mbere mu Banyarwanda muri Tour du Rwanda ya 2013, aho muri Gabon naho yigaragaje, maze ayobora isiganwa kuva ritangiye kugeza kuri kilometero 100 n’ubwo nyuma yaje kunanirwa bakamunyuraho.
Uko kugenda aza ku isonga, byamuhesheje amanota menshi, ndetse anegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu gace ka mbere k’ahazamuka (meilleur grimpeur).
Ku rutonde rw’amakipe, ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa karindwi, iza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’amakipe yo muri Afurika.

Isiganwa ‘La Tropicale Amissa Bongo’ ryitabiriwe n’amakipe 15 harimo akina nk’ayabigize umwuga yo ku mugabane w’Uburayi na Amerika ndetse amwe muri yo akaba ajya anitabira isiganwa ‘Tour de France’ rya mbere ku isi kugeza ubu.
Muri iryo siganwa u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu Hadi janvier, Uwizeyimana Bonaventure, Gasore Hategeka, Ndayisenga Valens, Biziyaremye Joseph na Nsengimana Jean Bosco.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ko igihugu cyacu kimenyekana muri afrika nokwisi hose bityo sport yacu ikagira agaciro