Mu rugendo rwatangiriye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ahitwa i Nemba,abakinnyi bagize amakipe atandatu yo mu Rwanda ndetse n’ikipe imwe y’i Goma,Uwizeye Jean Claude niwe waje gusiga abandi nyuma y’akanya yamaze akomeza kugenda ari mu bayoboye.




Ahagana ku i Saa ine n’iminota 18 nibwo abakinnyi bari bahagurutse NEMBA maze bakomeza Nyamata – Kicukiro Centre – Gatenga – Magerwa – Rwandex – Segem – Rwampara – Nyamirambo 40 – Kimisagara – Nyabugogo – Muhima – Kinamba – Gisozi Memorial – ULK – Gasave – Kagugu – Gacuriro – Nyarutarama – Kibagagabaga – Kimironko – Controle Technique – Stade Amahoro. ku rugendo rwarehyaga na Kilomtero 89,4 Km.

Nyuma baje guhita bakomeza kuzenguruka Umujyi wa Kigali banyuze Stade Amahoro – Chez LANDO – La Croix du Sud – RDB – MTN – Nyarutarama mu Kabuga – Kibagabaga – Kimironko – Controle technique basoreza Stade Amahoro bazengurutse kilometero 11,5 Km inshuro eshatu.
Abakinnyi 10 ba mbere
1.Uwizeye Jean Claude (Amis Sportifs): 3h20’34"
2.Gasore Hategeka (Benediction): 3h24;08"
3.Karegeya Jeremie (Cine Elmay): 3h24;25"
4.Twizerane Mathieu (C.C.A) :3h24;25"
5.Nsengimana Jean Bosco(benediction): 3h26’11"
6.Aleluya Joseph (Amis Sportifs) :3h26’34"
7.Byukusenge Patrick (Benediction): 3h26’11"
8.Biziyaremye Joseph (Cine Elmay) :3h27’15"
9.Bintunimana Emile (Benediction):3h27’18"
10.Ruhumuriza Abraham (C.C.A): 3h27’18"

Iri siganwa rizenguruka Kigali ryari isiganwa rya 8 mu masiganwa agize Rwanda cycling cup 2015,aho mu kwezi kwa 10 hateganijwe andi masiganwa azaba agamije gutegura Tour du Rwanda izatangira taliki ya 15/11/2015.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|