Uyu musaza utuye mu kagari ka Gatega Umurenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, ubu afite imyaka 64. Yatangiye kunyonga igare nk’umukinnyi afite imyaka 27 mu mwaka wa 1979, ndetse aza no gutwara tours du rwanda mu mwaka wa 2001.

Kuri ubu Nsengiyumva aracyanyonga igare byo kwishimisha aho avuga ko adashobora gutega imodoka mu ngendo akora imbere mu gihugu.
Avuga ko ahantu akunda kujya ari Muhanga –Gisenyi na Butare, aho akoresha igare risanzwe ritari irya siporo.
Nsengiyumva avuga ko mu gihe cyabo bagiraga ishyaka ryinshi ku buryo umunyamahanga wazaga imbere yabaga ari mu myanya 10 inyuma y’Abanyarwanda, n’ubwo babaga bafite amagare atagezweho nk’ayakoreshwa ubu.

Kuri we yishimira umusaruro abasigaye inyuma ye batanze mu myaka 2 ishize, ariko akanabasaba kongera imbaraga ku ruhando mpuzamahanga.
Agira ati « Twe kera wasangaga dufite ishyaka pe ! N’ab’ubu baragerageza kuko mu myaka ibiri batwaye umwenda w’umuhondo ariko bakwiye kongera imbaraga bagahigika abanyamahanga ».
Uyu musaza ngo aracyafite inyota yo gukina tour du Rwanda kugira ngo yipime n’abanyonzi biki gihe.

Avuga ko bitoroshye ko bazabimwemerera, ariko ngo mu isiganwa ry’uyu mwaka nabona igare azaryitabira nk’umufana agamije kureba ibihe yakoresha.
Kuba atabasha kubona igare rya siporo ngo biramubabaza cyane, kuko umwuga w’ubuhinzi umutunze utamuha ubushobozi bwo kuryigurira, aho asaba ababishoboye ko bazamuzirikana bakamufasha kutareka umukino we.

Nsengiyumva adutangariza ko agifitanye umubano n’abantu ba hafi mu by’umukino w’amagare nka bamwe mu bayobozi muri federasiyo yayo ndetse n’umukinnyi Abraham Ruhumuriza by’umwihariko.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
uwu mupapa ndamuzi cyane! kumuntu ushaka kuvugana nawe anyandikire kuri e mail: [email protected], cyangwa [email protected]! ubufasha burakenewe nkabakora sport.
Njye ndagira inama ishyirahamwe ryo gusigana kumagare ko abantu nkaba baba special advisors and trainers.
uyu.muzi no mu ngororore pe no ntwari Ku igare
Nyamara abasaza nkaba nibo bakagobye kuba abajyanama ndetse yagakwiye kuba nawe afite igare rizima ndebera kweri nyamara abanga barahari beshi ariko kuki amafederasiyo atifashishankaba kweri nukuri nibyigweho, Umuntu atware irishanwa aheruke gukomerwa abashi ubwo gusa mumwiteho mumuhe igare dore ko yatwaye irishanwa ritarageramo agafaranga ,Murakoze
Bernard ndamuzi atuye I kibangu muhanga,aracyafite ingufu kuko yitoreza mu misozi ya Ndiza aho atuye ndahazi.bazamuhe amahirwe abereke uko intama zambarwa.
Federation izamugire umujyanama kdi bagire archives zigaragaza ibigwi by’abanyonzi.
AHUBWO ISHYIRAHAMWE RYAMAGARE MU RWANDA RYARI RIKWIYE NKO KUMUHA AKAZI WENDA NKUBUJYANAMA CG SE AKANDI YASHOBORA KAKABA ARI NKA PANSION YE KUKO ARASHAJE KDI YAHESHEJE ISHEMA IGIHUGV
Uyu Bernard muzi ndi umwana. Yakanyujijeho cyane. Yajyaga aterera Ndiza na pneu baallon ye, abantu bakamukurira ingifero. Leta nimutere inkunga pe. Natwe nibiba ngombwa bazadusabe inkunga yacu
ahubwo ni mukire campain umusaza agire inama team rwanda jye natangs5000 bakamuha irishya daa
uyu musaza abakunda sports kandi bayikoze nibamufashe bamugurire igare rya sports nukumushajisha neza kandi urumva ko yahesheje ishema igihugu umuseke muzashake uko mwaduhuza kuriyo Email ntabwo ndi murwanda
Uyu musaza ndamuzi kandi mubona kenshi atwaye igare mu Mujyi wa Muhanga na Huye. Uwamuha amahirwe hari benshyi yakwanikira.