Abanyarwanda kandi bigaragaje cyane kuko mu myaka itanu ya mbere ari bo bayihariye bonyine. Nsengimana yanashoboye gushiramo ikinyuranyo cy’umunota umwe.
Abasiganwa 51 nibo bahagurutse i Rubavu berekeza i Kigali, aho bagiye bahura n’imvura ariko ntibyababuza kugenda kilometero 156.5 kugera kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Abakinnyi b’Abanyarwanda baje kugaragaza ubuhanga ubwo basigaga Abanya-eritrea bazwi cyane mu guterera, aho baje kubasiga ubwo bazamukaga umuhanda w’amabuye wo kwa Mutwe Kimisagara.
I Nyamirambo imbere y’abafana benshi bari bategereje n’amatsiko, Abanyarwanda batanu bayobowe na Nsengimana Jean Bosco baje gutunguka bari imbere ibyishimo bisaga abari aho bose.
Nsengimana Jean Bosco yaje gukoresha amasaha 4,iminota 10 n’amasegonda 22, akurikirwa na Areruya Joseph wakoresheje amasaha ane n’iminota 11.
Ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda kuri iki cyumweru, abasiganwa barahaguruka Saa tatu n’igice za mu gitondo bazenguruka umujyi wa Kigali inshuro icumi.
Bazahagurukira kuri Stade Amahoro berekeza Kibagabaga na Nyarutarama, bakanyura kuri RDB berekeza Stade Amahoro ari naho bazasoreza hakanamenyekana uwegukanye iri siganwa.
Uko bakurikiranye uyu munsi:
1.Nsengimana Jean Bosco
2.Areruya Joseph
3.Hakuzimana Camera
4.Biziyaremye Joseph
5.Uwizeye Jean Claude
6.Winterberg Lukas
7.Ruhumuriza Abraham
8.Byukusenge Patrick
9.Eyob Metkel
10.Byukusenge Nathan
Urutonde rusange:
1.Nsengimana Jean Bosco:20h52’15"
2.Areruya Joseph:20h54’00"
3.Hakuzimana Camera:20h54’43"
4.Byukusenge Patrick:20h55’06"
5.Winterberg Lukas:20h55’10"
6.Eyob Metkel:20h55’17"
7.Debesay Mekseb:20h55’22"
8.Byukusenge Nathan:20h55’36"
9.Biziyaremye Joseph:20h55’42"
10.Liponne Julien:20h55’48"
Andi mafoto:
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
Abasore bacyu nisawa kabisa bakwiriy’ubuni rweseeeeeee.
abanyarwanda babikoze
Courage basore! Tubari inyuma.
Congz
Igihugu kibagomba prime kabisa kuko biragaragara ko baba bakoze cyane kubera ishema ryacu twese.
Mukomerezaho tubari inyuma!!!
byiza cyane, uyu munsi wa none wahiriye abanyarwanda
Yeyewe twese abanyarwanda turanezerewe kubera amagare ngaho FERWAC nitegure ubutaha natwe banya Karongi,Nyamasheke,Rusizi twibonere ababasore umuhanda wuzuye ok.
njye ndashimira cyane kigalitoday kuko muduha amakuru tukaryoherwa. merci
Yego Bana Bacu Ni Mukomereze Aho Turabashigikiyeeeeee!.
Yego Bana Bacu Ni Mukomereze Aho Turabashigikiyeeeeee!.
ndishimye gusa niwamvumva narababaye maze kumva ko valens avuyemo ark nabandi barikubikora gusa Mana bahe imbaraga ibyo batwemereye muri rusange babiduhe kuricyi cyumweru tuzamure Ibendera gusa bitewe nibyishimo amarira arikugwa
Twishimiye ibyo abo basore bakomeje kugeraho baha isura nziza Igihugu cyacu ejo intsinzi niyu RWANDA