Akoresheje iminota 3 n’amasegonda 52 mu rugendo rwa kilometero 3 na Mtero 500,Nsengimana Bosco ukinira Team Kalisimbi,niwe wegukanye umunsi wa mbere mu isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda.
Ku munsi wa mbere w’iri siganwa abasiganwa basiganwaga buri mukinnyi ku giti cye,maze hakaza kubarwa igihe buri wese yakoresheje,aho Nsengimana Bosco wari wahagurutse ku nshuro ya ariwe wakoresheje igihe gito kingana n’iminota 3 n’amasegonda 52,akurikirwa na Ndayisenga Valens ndetse na Hadi Janvier ku mwanya wa 3.
Uko bakurikiranye
1.Nsengimana Bosco (Team Kalisimbi): 3’52"
2.Ndayisenga Valens (Team Kalisimbi): 3’55"
3.Hadi Janvier (Team Kalisimbi): 4’02"
4.Bescond Jérémy (Haute—Savoie) 04’02’’ ’’
5 Hakuzimana Camera (TEAM RWANDA MUHABURA) 04’04’’ 12’’
6 Biziyaremye Joseph (TEAM RWANDA AKAGERA) 04’04’’ ’’
7. Debesay Mekseb (BIKE AID ) 04’04’’ ’’
8 SMIT Willie (SOUTH AFRICA NATIONAL TEAM) 04’05’’ 13’’
9 ARERUYA Joseph (TEAM RWANDA AKAGERA) 04’08’’ 16’’
10 OKUBAMARIAM Tesfom (ERITREA NATIONAL TEAM) 04’08’’ ’’
Ku munsi wa kabiri w’irushanwa ni kuri uyu wa mbere taliki ya 16/11/2015,aho haza kuba hakinwa agace ka mbere k’iri siganwa,aho abakinnyi bazahagurukira mu mujyi wa Nyagatare ku i Saa ine n’igice (10h30),bagasoreza mu mujyiwa Rwamagana bagenze urugendo rungana na Kilomtero 119,9.
Andi mafoto
Amafoto:Muzogeye Plaisir
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
TUNEJEJWE CYANE NUKOABANYARWANDA BATANGIYE NEZA NIZEYEKONSENGIMANA AZATWARA IYI TOUR ARIKO DUSHAKA UKOBYAGENZE UYUMUNSI MURAKOZE
Ntureba se? Abasore bacu barashoboye. Mwi bapfobya, mureke tubashyigikire, amaherezo na tour de France tuzayigeraho.Courage basore bacu.
Mbega Byiza Abo Basore Bakomeje Kuduhesha Ishema Basibanganya Amateka Mabi Twanyuzemo Iya Amavubi Yarakuweho Ntacyo Atumariye Nayo Kutubabaza Guza
bravo bravo Ku basore b,urwanda
bravo bravo Ku basore b,urwanda
Ntiwumva ahubwo , amafrw bapfusha ubusa mu masazi ngo ni amavubi bayashyize mu magare ???
Nibyiza abobasore nibakomereze aho ubu twarituri mumarira yibyo amavubi arikudukora ariko abobasore nibakomeze kuyaduhoza mpaka bayegukanye yose kandi tubarinyuma
Ni byiza ko abasore bacu bakora neza mi rwego rwo gushimita uwabahaye ariya magare . Kbsa uyu munsi tuirishimye