Metkel buri gihe wahabwaga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ahazamuka (meilleur grimpeur), ndetse agakunda kuza mu myanya utanu ya mbere, kuri uyu wa gatandatu yahagurutse i Huye ari mu ba mbere arinda agera muri Kigali ari mu itsinda riyoboye.
Gutsinda kwa Metkel ahanini yabifshijwemo n’akazamuko ka Kimisagara na Nyakabanda, kuko ari umuhanga cyane mu kuzamuka, maze agera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho bazorezaga ari ku mwanya wa mbere.

Metkel wageze i Kigali akoresheje amasaha atatu, iminota itatu n’amasegonda 16, yagowe cyane no kuba uwa mbere kuko yasizeho amasegonda abiri gusa umunya Afurika y’epfo Meint Jes Louis waje ku mwanya wa kabiri n’Umunyarwanda Nsengiyumva Jean Bosco waje ku mwanya wa gatatu.
Eyob Metkel w’imyaka 20, nyuma yo gusesekara i Nyamirambo ari uwa mbere yavuze ko yanejejwe cyane n’uko yari yarakomeje guharanira kuba uwa mbere kuva isiganwa ritangiye none ngo yageze ku ntego ye.
Metkel wakinnye Tour du Rwanda ya 2012 avuga ko yifuza ko ikipe ye yakwegukana umwenda w’umuhondo ku cyiciro cya nyuma cy’iri siganwa, ariko ngo ntibyoroshye kuko hari andi makipe akomeye nayo ashaka kuza kwegukana uwo mwenda burundu.

Ku rutonde rusange, umunya Afurika y’Epfo Girdlestone Dylan uhabwa mahirwe yo kwegukana ‘Tour du Rwanda 2013’ niwe wakomeje kuza ku mwanya wa mbere akomeza kwambara umwenda w’umuhondo, akaba amaze gukoresha amasaha 18, iminota 10 n’amasegonda 13.
Dylan arusha iminota aibiri n’isegonda rimwe Meint Jes Louis uza ku mwanya wa kabiri, akarusha Nsengiyumva Jean Bosco umunyarwanda uza hafi ku mwanya wa gatandatu iminota ine n’amasegonda 52.
Kugeza ubu ikipe iza ku mwanya wa mbere ni Eritrea, ikaba yarasimbuye kuri uwo mwanya iya MNT Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo.

Isiganwa Tour du Rwanda 2013 rirasozwa kuri icyi cyumweru tariki ya 24/11/2013, ariko harabanza gukinwa icyiciro cya karindwi ari nacyo cya nyuma, abasiganwa bazenguruka ibice bitandukanye by’umugi wa Kigali ahari intera ya Kilometero 94.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|