Saa 21h00 z’ijoro rya tariki 13/11/2014 ni bwo ikipe ya Meubles de Cartes yari isesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, amasaha abiri mbere gato yuko andi makipe aturutse ku mugabane umwe ya Bike Aid yo mu Budage na Haute Savoi yo mu Bufaransa ahagera.

Aya makipe ahasanze ikipe ya Erithrea na Ethiopie zimaze icyumweru kirenga mu Rwanda ndetse n’amakipe ya Team Rwanda atatu na yo yavuye i Musanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, aho ubu ategerereje i Kigali iri rushanwa ahora arota kwegukana.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu amakipe ya Marooc, Burundi, Afurika y’epfo na Kenya yose ari bube agera i Kigali mu gihe ikipe ya As. Be.Co yo muri Erithrea izagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu.

Amakipe atandukanye azitabira isiganwa rigiye kuzenguruka u Rwanda ku magare akaba akomeje kugera i Kigali aje kwitabira irushanwa riza ku mwanya wa kabiri mu yakomeye muri Afurika.
Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2014
Rwanda Akagera
Rwanda Karisimbi
Rwanda Muhabura
Burundi
South Africa
Kenya
Eritrea
As Be Co Team – Eritrea
Ethiopia
Marooc
Algerie
Snh Velo Club – Cameroun
Bike Aid – Allemagne
Team Meubles Decarte – Suisse
Tean Haute Savoie – France

Inzira Tour du Rwanda 2014 izanyuramo
Ku cyumweru tariki 16/11/2014: Stade Amahoro (Kigali)-Stade Amahoro 3,5 Km
Ku wa mbere tariki 17/11/2014: Stade Amahoro-Kibungo: 94 Km
Ku wa kabiri tariki 18/11/2014: Rwamagana-Musanze: 151 Km
Ku wa gatatu tariki 19/11/2014: Musanze-Muhanga: 123 Km
Ku wa kane tariki 20/11/2014: Muhanga-Rubavu: 126 Km
Ku wa gatanu tariki ya 21/11/2014: Rubavu-Nyanza: 184Km
Ku wa gatandatu tariki ya 22/11/2014: Huye-Kigali: 125,7 Km
Ku cyumweru tariki ya 23/11/2014: Stade Amahoro-Stade Amahoro: 114,2 Km
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
None c ko mbona hari aho bazanyura kenshi hakaba naho batazagera na rimwe kandi ngo ari Tours du Rwanda ni ukuvuga kuzenguruka igihugu. Ubutaha bazagerageze kuburyo wenda ryagera mu migi y’Intara zose. Nk’ubu bagiye i Cyangugu byaba byiza. Dore Nta Gicumbi. Mugihe Muhanga Rubavu bazacamo inshuro 3 zose.