Nyuma y’aho umunyarwanda Valens Ndayisenga yegukanye Tour du Rwanda ya 2014, ubu guhera taliki ya 15/11/2015, abasore b’u Rwanda baraba bahatana n’ibihugu bitandukanye biturutse ku mugabane w’Afrika ndetse n’indi migabane aho bazaba basiganwa ku ntera ireshya na Kilometero 939.




Tour du Rwanda ya 2015 izaba ifite abaterankunga bazanagira uruhare mu guhemba abakinnyi bazaba bitwaye neza,aho ku isonga haza Minispoc,Skol,RDB,SORAS,Cogebanque,Turkish Airlines,Kigali Today ndetse n’abandi batandukanye.

Inzira izanyurwamo mu mwaka wa 2015
Ku munsi wa 1 (15/11/2015): Kigali Amahoro Stadium (Prologue) (3.5kms)
Etape ya 1 (16/11/2015):Nyagatare-Rwamagana (135kms)
Etape ya 2 (17/11/2015) Kigali-Huye (120kms)
Etape ya 3 (18/11/2015) Kigali-Musanze (95kms)
Etape ya 4 (19/11/2015) Musanze-Nyanza (160kms)
Etape ya 5 (20/11/2015) Muhanga-Rubavu 140kms
Etape ya 6 (21/11/2015) Rubavu_kigali 165kms
Etape ya 7 (22/11/2015) Kigali-Kigali 120kms

Uko bari bakurikiranye muri Tour du Rwanda 2014
1. Ndayisenga Valens Rwanda Kalisimbi 24h57’10”
2. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Kalisimbi 24h58’03”
3. Debretsion Aron As. Be. Co 24h58’44”
4. Biziyaremye Joseph Rwanda Kalisimbi 24h58’51”
5. Mraouni Salaeddine Marooc 24h59’15”
6. Buru Temesgen Ethiopia 24h59’22”
7. Amanuel Million Eritrea 24h59’29”
8. Melake Belhane As. Be. Co 24h59’35”
9. Dawit Haile Eritrea 24h59’35”
10. Saber Lahcen Maroc 25h0002’

Kugeza kuri uyu munsi,amakipe agera kuri 25 niyo amaze kwandika asaba kuzitabira iri siganwa mpuzamahanga rizabera mu Rwanda ndetse hakaba hari n’amakipe akomeye ashobora kuzitabira iri siganwa arimo Sky Dive.
Muri iri siganwa kandi hazaba harimo inzira nshya zitakoreshejwe muri Tour du Rwanda 2014, zirimo nk’inzira Kigali-Huye, ndetse n’inzira Rwamagana-Nyagatare.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|