Kuri iki cyumweru imbere ya Stade ya Kigali i Nyamirambo nibwo hasozwaga irushanwa ryiswe Rwanda Cycling cup 2015,irushanwa ryatangiye taliki ya 04 Mata 2015,irushanwa ryari ryashyizweho kugira ngo rizamure impano z’abandi bakinnyi badakunze kubona amarushanwa menshi yo gukina.


Iri siganwa,ryari rigizwe n’amarushanwa 12,aho byibuze buri kwezi hagiye haba irushanwa rimwe,mu gihe muri uku kwezi kwa cumi hakinwe amarushanwa yari agamije gutegura Tour du Rwanda 2015,aho hifashishijwe inzira zizakoreshwa n’ubundi muri Tour du Rwanda.

Nsengimana Bosco ukinira Benediction y’i Rubavu,niwe waje gusoza aya marushanwa ari imbere y’abandi,nyuma yo gukusanya amanota 211,akurikirwa na Patrick Byukusenge wa Benediction,ndetse na Joseph Aleluya wa Les Amis Sportifs.




Ku munsi wa nyuma w’aya marushanwa,abakinnyi bahagurutse i Rubavu berekeza mu mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 165,maze Nsengimana Jean Bosco aza kurisoza ku mwanya wa mbere.




Uko bakurikiranye mu isiganwa rya nyuma Rubavu-Kigali
1. Jean Bosco Nsengimana (Benediction) 4:16:02
2. Patrick Byukusenge (Benediction) 4:17:28
3. Joseph Aleluya (Les Amis Sportifs) 4:17:28
4. Abraham Ruhumuriza (CCA) 4:17:51
5. Gasore Hategeka (Benediction) 4:18:48
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nubwo iri rushanwa ryagenze neza bwose ntibyabujije ko hagaragara kurangaramo gato kuko hari umukinnyi wapfuye ari gusiganwa. ariko ibi ntibiduce intege ko no muri tour du rwanda bizagaragara ayo makosa
dutegereje tour du rwanda turifuriza abanyarwanda kuzayitsinda
congratulation to nsengimana
ferwacy yatembeye imbere cyanee,ntawabura guhamya ko iriyo sport igezweho mu rwanda