Ndayisenga Valens yongeye kwanikira abandi muri Shampiona y’amagare
Umukinnyi Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda mu mwaka wa 2014 yongeye kwerekana ko akiyoboye mu mukino w’amagare nyuma yo kwegukana agace ka mbere ka Shampiona y’igihugu y’amagare yabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu
Mu gace ka mbere ka shampiona y’igihugu y’umukino w’amagare kabereye i Nyamata ho mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27/06/2015, aho abasiganwa basiganwaga buri mukinnyi ku giti cye,umukinnyi Valens Ndayisenga usanzwe ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs yo mu karere ka Rwamagana, yitwaye neza aho yaje ku mwanya wa mbere asize abakinnyi barenga 50 bari bahanganye.

Iri rushanwa byari biteganijwe ko ryitabirwa n’abakinnyi 54 ariko siko byaje kugenda kuko hari abakinnyi batabashije kuryitabira barimo umukinnyi ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Afrika y’epfo ariwe Adrien Niyonshuti,ndetse na Ruhumuriza Abraham usanzwe ukinira ikipe y’igihugu y’amagare.


Kuri uyu wa gatandatu,abasiganwa mu bakiri bato bahagurutse i Nyamata berekeza mu Biryogo (itari iya Kigali) maze basoreza i Nyamata imbere y’akarere ka Bugesera ku ntera y’ibilometero 25.

Abasiganwa mu cyiciro cy’abakuru bahagurutse i Nyamata berekeza ahitwa Ramiro maze nabo basoreza i Nyamata imbere y’akarere ka Bugesera,aho birukanse intera igera ku bilometero 38.

Iri rushanwa ryaje kurangira Dukuzumuremyi Ali yanikiye abakiri bato (Juniors) maze mu bakuru Valens Ndayisenga umaze iminsi akorera imyitozo mu gihugu cy’Ubusuwis aza ku mwanya wa mbere.
Ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa, ni kuri iki cyumweru taliki ya 28/06/2015,aho abasiganwa baza guhaguruka kuri Stade Amahoro ku i Saa tatu za mu gitondo berekeza i Huye ku ntera isaga ibilometero 120.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mutugezeho urutonde rwukuntu bakurikiranye icumi bambere