Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2014 kakinwe kuri iki cyumweru tariki 23/11/2014 karazenguruka mu mujyi wa Kigali aho abasiganwa bazenguruka intera ya kilometero 12.6 inshuro icyenda.
Abasiganwa bahagurukaga kuri stade Amahoro i Remera bagaca Kimironko na bagakomeza Kibagabaga bagakomeza Nyarutarama bagakata mu muhanda unyura kuri Golf Club bagahinguka ku Gishushu bakanyura mu muhanda mushya uca munsi ya Tele 10 bakazamukira ku gisimenti bakongera gusubira kuri stade.
Muri aka gace Abanyarwanda bakomeje kuza mu gikundi cya mbere ariko ku nshuro ya karindwi Umunya Maroc abinjiramo ari na we wegukanye aka gace ka nyuma.
Inkuru irambuye turakomeza kuyikurikirana.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ndahamagarira abashoramari gushora imari muri uyumukino kuko abanyarwa berekanyeko bawushoboye, abamamaza namwe uyuniwo mwanya wo kuwutera inkunga kuko iyini field yo kwamamarizaho.
nukuri umunyarwanda atanze isura nziza ku Rwanda kandi tuboneraho kubwira abayobozi gushyiramo imbaraga kuruyu mukino kurusha foot.
Mukuri Imana ishimwe kuba Tour du Rwanda isigaye mu rwanda ya 2014
Murakoze bana bu rwanda kwereka amahanga ko uyumunsi Cyclisme mu rwanda irikurwego rwoheju aho mutegurirwa umukino kandi mukanawegukana so beautiful guys keeping dream.