Mu myaka 10,umunyarwanda azakina Tour de France-Aimable Bayingana
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda arasanga abakinnyi b’amagare mu Rwanda nibakomeza kuzamura urwego bariho,mu gihe cy’imyaka 10 Valens Ndayisenga cyangwa undi mu nyarwanda ashobora kuzakina isiganwa rifatwa nk’irya mbere ku Isi "Tour de France"
Mu gihe umukino w’amagare mu Rwanda bigaragara ko umaze kuzamuka,umuyobozi w’ishyirahamawe ry’umukino w’amagare mu Rwanda,arasanga hari icyizere ko urwego abakinnyi bariho nirukomeza kuzamuka nk’uko bimeze kugeza ubu,hari icyizere ko vuba umukinnyi w’umunyarwanda yazakina Tour de France.

Ibi yabitangaje nyuma y’agace ka kane k’isiganwa rizwi ku izina rya Rwanda Cycling cup,aho abasiganwa bavaga Nyamagabe kuri Pariki ya Nyungwe berekeza mu karere ka Nyanza,aho Hadi Janvier yasoje isiganwa ariwe wanikiye abandi.
Aimable Bayingana yagize ati "Iyo ndebye uko abakinnyi bacu bahagaze n’uko bagenda batera imbere,numva mfite icyizere cyinshi ko mu bakinnyi turi gukoresha muri iyi minsi umwe muri bo numva ashobora kuzakina Tour de France nko mu myaka 10 iri imbere."


Aimable Bayingana kandi wari witabiriye isiganwa rya Tour de France,riri gukinwa ku nshuro ya 102 muri uyu mwaka wa 2015,yanishimiye ko umukinnyi w’umunyafrika ndetse wigeze no kwegukana Tour du Rwanda mu mwaka wa 2010, ubu ari kwitwara neza muri iryo rushanwa.
"Twishimiye ko byibuze ikipe ya mbere y’Afrika igiye muri Tour de France bwa mbere mu mateka,nk’impuzamashyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Afrika,twari twihaye gahunda yo gushyigikira MTN Qhubeka,biba na byiza Daniel Teklehaimanot yatangiye anitwara neza." Aimable Bayingana,Umuyobozi wa Ferwacy
Muri iyi minsi kandi umukinnyi Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2014,aherereye mu gihugu cy’Ubusuwisi mu myiteguro y’irushanwa rihuza abatarengeje imyaka 23.

Iri rushanwa rikba rinafatwa nka Tour de France y’abakiri bato,aho ndetse n’ibihangange ku rwego rw’isi mu magare bagiye barinyuramo, isganwa rizaba kuva taliki ya 22/08/15 kugeza 29/08/15 mu gihugu cy’u Bufaransa
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|