Debesay Mekseb kugeza ubu uza ku mwanya wa mbere muri Afurika, abaye uwa mbere utwaye uduce tubiri muri Tour du Rwanda y’uno mwaka, dore ko yari yaranatwaye agace ka mbere kayo kavuye i Kigali kerekeza i Ngoma ku wa mbere.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi yabaye Nsengiyumva Jean Bosco wabaye uwa gatatu mu gihe Ndayisenga Valens ukomeje kuyobora iri siganwa yaje ku mwanya wa kane.
Ubwo yari ageze i Kigali Debesay ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage, yatangarije Kigali Today ko yishimye nanone gutwara aka gace gusa ko kubijyanya no gutwara irushanwa, asanga abanyarwanda ari bo bazaryegukana.

Ati “Ndishimye kuba ngeze hano ndi uwa mbere kuko yari inzira ndende kandi iruhije. Bari baransize cyane mu minsi itatu ishize, bityo uyu munsi nari nahisemo gukurikira igikundi kirimo uwambaye umwenda w’umuhondo, birangira mbasize ubwo twari tugiye kugera aho turangiriza.
“Ubu sinavuga ko nzatwara irushanwa kuko bandusha iminota myinshi gusa nsanga abanyarwanda ari bo bazaryegukana kuko banazanye amakipe atatu yatugoye cyane”.

Debesay Mekseb umaze gutwara hafi ibihembo byose bihabwa uzi kuzamuka neza kurusha abandi, ubu aza ku mwanya wa 22 ku rutonde rusanjye aho arushwa na Valens wa mbere iminota irindwi n’amasegonda 41.
Ndayisenga Valens ubu aracyari uwa mbere aho ikinyuranyo cye na Nsengimana cyagabanutseho amasegonda make kikaba kigeze kuri 53. Umunya Eritrea Depretsion Aron yafashe umwanya wa gatatu ku nshuro ya mbere dore ko yaje guhigika Biziyaremye Joseph wari uwumazeho igihe.
Andi mafoto




Uko bakurikiranye kuri uyu wa gatandatu
1. Debesay Mekseb Bike Aid 3h14’06”
2. Dawit Haile Eritrea 03h14’08”
3. Nsengiyimana Jean Bosco Kalisimbi 3h14’08”
4. Ndayisenga Valens Kalisimbi 3h14 11’’
5. Mraouni Salaedine Marooc 3h14’ 13”
6. Buru Temsegen Ethiopie 3h14’17”
7. Bintunimana Emille Rwanda Akagera 3h14’20”
8. Byukusenge Patrick Akagera 3h14’20’
9. Terretaz Thomas Meubles Descartes 3h14’20”
10. Gebremariam Fiseha Ethiopia 3hh14’20”
Uko bakurikirana muri rusanjye
1. Ndayisenga Valens Rwanda Kalisimbi 22h13’16”
2. Nsengimana Jean Bosco Kalisimbi 22h14’09”
3. Debretsion Aron As. Be. Co 22h14’43”
4. Biziyaremye Joseph Rwanda Kalisimbi 22h 14’57”
5. Byukusenge Patrick Rwanda Akagera 22h15’11”
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|