Maroc ngo yiteguye gufatirana umunaniro w’Abanyarwanda agatwara uduce dusigaye
Diregiteri w’imikino mu ikipe y’igihugu ya Marooc, Bilal Mohamed, atangaza ko amakipe y’u Rwanda na Eritrea atangiye kunanirwa ikintu kizafasha abakinnyi b’ikipe ye bitabiriye Tour du Rwanda 2014 babanje guha abandi umwitangirizwa.
Ibi uyu mugabo yabitangaje ubwo agace ka kane ka Tour du Rwanda 2014 kasozwaga kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014, kakaza kwegukana n’umunya Marooc Marouini Salaeddine.

Umunya Marooc Marouini Salaeddine yaje kwikura mu gikundi cy’abakinnyi batanu bari imbere ubwo hari hasigaye metero 300 maze agera i Rubavu ari we uri imbere mu gusiganwa ibirometero 138 na metero 800 akoresheje amasaha atatu iminota 46 n’amasegonda 25.
Aganira n’itangazamakuru, diregiteri w’imikino mu ikipe ya Marooc Bilal Mohamed, yatangaje ko iri ari itangiriro ryo kwitwara neza kuko yariyo gahunda yabazanye mu Rwanda.

Ati “Hasigaye uduce dutatu tuzakomeza tugerageze kuko dushaka kugira icyo dusubirana muri Marooc. Turashaka gutwara uduce tundi tubiri hamwe no kuza muri batatu bahembwa ubwo isiganwa rizaba rishojwe”.
“Twari dufite gahunda yo kwitonda mu duce dutatu twa mbere ntitwirushye twaretse ayandi makipe akomeza guhanganira umwanya wa mbere no kuba aba mbere ahazamuka. Ubu agace ka kane mwabibonye ko amakipe y’u Rwanda na Eritrea yatangiye kunanirwa mu gihe abacu bameze neza bityo mu mpera y’isiganwa tugiye gutwara igare koko”; Bilal Mohamed.

Kuri uyu wa gatanu tariki 21/11/2014, ni bwo abakinnyi bari busiganwe agace karekare k’iri siganwa bahaguruka i Rubavu berekeza i Nyanza mu nzira y’ibirometero 182 na metero 400.
Jah d’eau Dukuze
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|