Ku nkunga ya Cogebanque na Skol,kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015,abakinnyi bo mu makipe yose y’umukino w’amagare barerekeza mu burengerazuba bw’u Rwanda gusiganwa mu irushanwa ryiswe ‘ Western Circuit’,

Iri Siganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda aho rije ari isiganwa rya gatandatu mu marushanwa agize Rwanda Cycling Cup 2015,aho buri kwezi byibuze haba isiganwa rimwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi kumenyera amarushanwa.
Abasiganwa barahaguruka mu mujyi wa Muhanga saa yine (10h00) berekeze mu mujyi wa Karongi ku ntera y’ibirometero 80 (80km).hakazasiganwa abakinnyi bo mu makipe atandatu abarizwa muri Ferwacy ariyo Benediction Club,Amis Sportifs y’i Rwamagana,Cine Elmay y’i Nyamirambo, Huye Cycling Club for All yo mu karere ka Huye, Fly y’i Gasabo na Kiramuruzi Cycling Club.
Andi masiganwa amaze kuba muri Rwanda Cycling Cup 2015:
1. Kivu Race, yegukwanwe na Aleluya Joseph (Amis Sportifs)
2. Race to Remember, yagukanwe na Hadi Janvier (Benediction Club)

3. National Championships (ITT),yegukanwe na Ndayisenga Valens(Amis Sportifs

National Championships (Road Race),yegukanwe na Biziyaremye Joseph (Cine Elmay)

4. Race for Culture, yegukanwe na Hadi Janvier (Benediction Club)
5. Northern Circuit,yagukanwe na Nsengimana Bosco(Benediction Club)

Nyuma y’amarushanwa yose ya Rwanda Cycling Cup (Tour du Rwanda ntibarizwa muri aya marushanwa) hazahembwa umukinnyi wa mbere mu Rwanda muri 2015 hagendewe ku manota atangwa muri buri siganwa,aho kugeza ku masiganwa amaze kuba,abakinnyi barimo Aleluya Joseph na Nathan Byukusenge bari mu bakomeje kugenda baza mu myanya y’imbere.
Abakinnyi 10 ba mbere kugeza ubu
1 ALELUYA JOSEPH (AMIS SPORTIFS)
2 BYUKUSENGE NATHAN (BENEDICTION)
3 HAKUZIMANA (BENEDICTION )
4 UWIZEYIMANA BONAVENTURE (BENEDICTION)
NDAYISENGA VALENS (AMIS SPORTIFS)
6 GASORE HATEGEKA (BENEDICTION)
7 RUHUMURIZA ABRAHAM (CCA)
8 RUKUNDO HASSAN (FLY)
9 MUPENZI AIMEE (BENEDICTION)
10 UWIZEYIMANA OMAR (AMIS SPORTIFS)
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|