Kuri uyu wa gatandatu ku i Saa tatu za mu gitondo nibwo abakinnyi 34 bari bahagurutse kuri Stade Amahoro berekeza mu mujyi wa Nyanza mu isganwa ryiswe "Heritage Tour Challenge",isiganwa ryateguwe ku bufatanye bwa Ferwacy n’akarere ka Nyanza.
Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi bo mu makipe abarizwa muri Ferwacy (Benediction Club,Amis Sportifs, Cine Elmay, Huye Cycling Club for All,Fly Cycling Club na Kiramuruzi Cycling Club).

Uwizeye Jean Claude wanabashije gukina Tour du Rwanda ya 2015,niwe waje kwegukana iri siganwa akoresheje amasaha 3,iminota 21 n’amasegonda 37,aza gukurikirwa na Mugisha Samuel wa Benediction,naho Karegeya Jeremie wa Cine Elmay nawe wakinnye Tour du Rwanda 2015 aza ku mwanya wa 3.

Abakinnyi 10 ba mbere
1. Uwizeye Jean Claude (Les Amis Sportifs): 3h21’37”
2. Mugisha Samuel (Benediction Club): (3h21’37”)
3. Karegeya Jeremie (Cine Elmay): 3h21’37”
4. Imanizabayo Eric (Benediction Club) 3h21’41”
5. Nduwayo Eric (Benediction Club): 3h21’43”
6. Twizerane Mathieu (CCA): 3h21’45”
7. Rugamba Janvier (Les Amis Sportifs): 3h21’49”
8. Ruberwa Jean (Benediction Club): 3h29’28”
9. Byukusenge Nathan (Benediction Club): 3h29’45”
10. Ruhumuriza Abraham (CCA) :3h29’45”

Jean Claude Uwizeye wegukanye iri rushanwa,akaba atari ubwa mbere abashije gutwara umwanya wa mbere mu marushanwa yo mu Rwanda,dore no mu isiganwa ryabaye taliki ya 06/09/2015,isiganwa ryari ryiswe Tour de Kigali naryo ryaje kwegukanwa na Jean Claude Uwizeye
Andi mafoto



















Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ariko siko byagenze irushanwa nta bwo ryari indivuduel hakinwaga mu makipe nukuvuga ko habrwaga ikipe igizwe nabakinnyi batatu ba mbere mu kipe aho ikipe ya Benediction yatsinze iri siganwa igakurikirwa na Amis sportif ya Rwamagana iya gatatu ikaba iya CCA ya Huye nkuko mwashyizeho amashusho.
Ni byiza ko mujya mubisobanura neza nkaba Professional journalist dufite kuko burya biba bijyanye na technique ntusiganwa nta ntego ahubwo usiganwa ukurikije uko wabwiwe ugatsinda byemewe naho ushobora kuba uwa mbere wenyine ukabona zero kuko uba usabwa gukinana nabandi bagenzi bawe aribyo bitangirwa amanota, urugero CINE ELMAY ntiyahemwe kuko Jeremie wabaye uwa gatatu atafashije bagenzi be bityo baratsindwa. Bwari ubusobanuro buke ibindi turi kumwe tuzajya tubiganiraho gahoro gahoro.