Ibihugu bizaba bihagarariwe muri aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya kane ni Algeria, Ethiopia, Kenya, Tanzania, Uburundi na Uganda; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.
Uretse u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu, ikindi gihugu kizaba gihagarariwe n’amakipe arenze imwe ni Kenya ifite amakipe abiri. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe y’Akagera, iya Muhabura n’iya Karisimbi.

Umunyarwanda Byukusenge Nathan niwe waritwaye bwa mbere muri 2009, Ruhumuriza Abraham aritwara muri 2010 naho umwaka ushize ritwarwa n’umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot.
Kwita Izina Cycling Tour itegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB). Kuva mu 2010, Kwita Izina Cycling Tour yashyizwe ku ngengabihe y’amarushanwa mpuzamahanga yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare kw’Isi (UCI).
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|