Mu isiganwa ryatangiye taliki ya12/03/2016,rigasozwa kuri iki cyumweru taliki ya 20 Werurwe 2016,Hakuzimana Camera yaje gutuma ibendera ry’u Rwanda rizamuka,nyuma yo kurirangiza ari ku mwanya wa 3 aho yakoresheje amasaha 26,iminota 20 n’amasegonda 37.

Ku mwanya wa mbere muri iri siganwa haje umukinnyi ukomoka muri Maroc Errafai Mohmed Amine wakoresheje amasaha26,iminota 19 n’amasegonda 39,akurikirwa n’umufaransa Carlier Alexis ku kinyuranyo cy’amasegonda 54,naho Hakuzimana Camera aza ku mwanya wa gatatu akoresheje muri rusange amasaha 26,iminota 20 n’amasegonda 37.


Abandi banyarwanda bitabiriye iri siganwa,Tuyishimire Euphrem muri rusange yaje ku mwanya wa 8,Hategeka Gasore aza ku mwanya wa 16,Nsengimana Jean Bosco ukinira Bike Aid yo mu Budage aza ku mwanya wa 19,Ruhumuriza Abraham aba uwa 21,Twizerane Mathieu aba uwa 22,naho Nduwayo Eric aza ku mwanya wa 35.
Ohereza igitekerezo
|
aba basore ikigaragara nuko bari kuzamuka neza nkuyu twizerane Mathieu hamwe na camera